Print

Umugezi nyaburanga wo muri Isiraheli wahindutse amaraso[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2020 Yasuwe: 4178

Umuryango wigenga ushinzwe kubungabunga ibidukikije muri Israël ukaba wagaragaje impungenge utewe n’uyu mugezi nyaburanga uburyo ukomeje guhinduka amaraso.

Bitekerezwa ko wanduzwa n’ibikorwa by’ububazi bikorerwa ku butaka bwa Palestine; igihugu gihanganye na Israël igihe kirekire.

Igitangazamakuru Times of Israel kiti: “Amaraso, amababa ndetse n’ibindi bice by’inyamaswa bitemba biturutse mu mabagiro yo muri Palestine mu mugi wa Tulkarm.”

Uyu muryango usaba leta ya Israël by’umwihariko Minisiteri ishinzwe kubungabunga ibidukikije gukemura ikibazo cy’uyu mugezi wa Nahal Alexander, cyane ko ngo umaze imyaka irenga 10 wanduzwa n’ibikorwa bitandukanye.




Umugezi wa Nahal Alexander utarandura muri 2009