Print

Umuhanzikazi Simi yasengeye abafana be miliyoni 7

Yanditwe na: Martin Munezero 20 May 2020 Yasuwe: 869

Ntabwo ku muhanzi ari ibintu byoroshye gupfa kuzuza abamukurikira basanga ama miliyoni menshi y’abafana kuko bimusaba gukora cyane, umuhanzikazi Simi ntabwo yabashije kwihanganira abafana be ubwo bamugezaga ku mubare udapfa kugira benshi mu bahanzi maze ababwira ko ari abakunzi be kuko ibyo bakoze bamukurikira ari ukwerekana urukundo.

“Mu Buzima bwanjye bwose nagize umugisha w’urukundo no gukundwa, iyo ni impano ikomeye cyane, urukundo mwanyeretse ndabashimira cyane ndetse ndasenga Imana ngo itazabantwara, ndetse mbiha n’agaciro gakomeye, mwarakoze cyane” umuhanzikazi Simi yashimiraga abamufashije kugirango yuzuze miliyoni 7 z’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.


Comments

karekezi 20 May 2020

Gusenga ni byiza.Ariko nkuko bible ivuga,tuge twibuka ko Imana itumva abantu bose basenga.Urugero,muli Yohana 9:31 havuga ko Imana itumva abanyabyaha (banga kwihana).Abandi bantu Imana itumva kandi nibo benshi,ni abasenga mu buryo bunyuranye n’ibyo bible ivuga.Urugero,ntabwo Imana yumva abantu basenga Imana y’ubutatu.Bible ivuga ko Imana arimwe gusa,Se wa Yezu.Ikindi kandi,nkuko 1 Timote 2:5 havuga,Yezu niwe "muhuza wenyine" utugeza ku Mana.Ntabwo ari Muhamadi,Bouddha,etc...Abandi bantu Imana itumva,ni abibera mu gushaka ibyisi gusa (shuguri,amafaranga,politike,...),ntibashake Imana bashyizeho umwete.