Print

Kabuga Felicien wari umaze imyaka irenga 20 atagera mu ruhame yabwiye urukiko ikintu kimwe yifuza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2020 Yasuwe: 23331

Bwana Kabuga, uregwa ibyaha bya Jenoside, uyu munsi yagejejwe mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa hafi y’aho yafatiwe kugira ngo haburanwe ku kumwimurira ahandi.

Nibwo bwa mbere yari abonetse mu ruhame mu myaka irenga 20 ishize, yari yicaye mu igare ry’abamugaye, yambaye ipantaro ya ’jeans’, umupira wo kwifubika w’ubururu n’agapfukamunwa.

Bwana Kabuga yavuze gusa yemeza ko umwirondoro wasomwe ari uwe nk’uko bivugwa na Reuters.Abazwa akaba yasubije mu Kinyarwanda.

Kabuga asohoka mu rukiko yazamuye akaboko afunze igipfunsi imbere ya benshi mu bo mu muryango we bari imbere y’urukiko.

Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego bityo ko ari rugomba kumufunga.

Kabuga w’imyaka 84 yafashwe kuwa gatandatu mu gitondo mu nzu ntoya yari acumbitsemo, abatuye hafi aho batangaje ko ari umusaza wabagaho mu ibanga, utavugishaga abantu kandi wari urwaye.

Abunganizi mu mategeko ba Kabuga ejo basohoye itangazo rivuga ko batifuza ko hari ahandi yoherezwa.

Aba bunganizi uyu munsi babwiye urukiko ko umukiriya wabo ashaka kuburanira mu Bufaransa. Ni mu gihe IRMCT yo yifuza kumuburanisha kuko ari yo yatanze impapuro zimufata.

Bisabwe n’uruhande rwunganira uregwa, urukiko rwimuriye uru rubanza tariki 27 Gicurasi 2020.

Félicien Kabuga ashobora koherezwa i La Haye mu Buholandi mbere yo kujyanwa i Arusha muri Tanzania aho ruriya rwego ruburanishiriza imanza z’abakekwaho uruhare muri jenoside mu Rwanda rukorera.

Bwana Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi barenga miliyoni.

Kuwa 16 Gicurasi 2020, saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari "’opération’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye".

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari "umuntu ubayeho mu ibanga cyane…wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje".

Bwana Olsen avuga ko Kabuga hano yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.

Kabuga ashinjwa kuba umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Yari mu gatsiko gakomeye kari ku butegetsi mu Rwanda,kateguye byimbitse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Bivugwa ko Kabuga ariwe washinze radiyo na TV, RTLM (Radio Télévision libre des mille collines) n’ikinyamakuru Kangura byakanguriye byimazeyo Abahutu kwica abatutsi muri 1994.

Bivugwa ko muri 1993 na 1994 yaguze mu Bushinwa imihoro 500,000 aho nibura umunyarwanda 1 kuri 3 bakuze yari bubone umuhoro.Yabyaye abana 2 b’abakobwa bombi bashakanye n’abahungu 2 ba Juvénal Habyarimana wahoze ari Perezida w’u Rwanda.

Bivugwa ko kuba Kabuga Félicien yari amaze igihe ahigwa ariko kumufata byarananiranye, byatewe n’uko yakoreshaga ubutunzi afite mu kwiyoberanya cyangwa ubushake buke bw’ibihugu yihishemo.