Print

Babuwa Samson yateye umugongo ak’imuhana asinyira Kiyovu Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 May 2020 Yasuwe: 1841

Uyu mugabo wakiniraga ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare,yasinyiye Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi 2020 nyuma y’amakuru y’ibihuha yamwerekezaga hirya no hino.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru, Babuwa yavuze ko yasinyiye ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe nyuma yo kumvikana.

Yagize ati“Nibyo naje muri Kigali kurangizanya na Kiyovu Sports. Mbasinyiye umwaka umwe ni wo twumvikanye. Impamvu Kiyovu Sports ni uko ari yo twumvikanye ikampa ibyo nayisabaga.”

Babuwa Samson niwe rutahizamu wifuzwaga cyane mu Rwanda kubera ahanini ubuhanga afite mu gutsinda ibitego aho mbere ya Coronavirus yari amaze gutsindira Sunrise FC ibitego 16 habura imikino 6 ngo shampiyona irangire.

Babuwa washyingiranwe n’Umunyarwandakazi, yakiniye Sunrise FC imikino 24 yose muri shampiyona 2019-2020 akaba afite intego yo kuzarenza ibitego 20.

Mu mwaka we wa mbere muri Sunrise FC (2016-2017), Babuwa yatsinze ibitego birindwi (7) anatanga imipira icumi (10) ibyara ibitego.

Mu 2017-2018 yatsinze ibitego umunani (8) anatanga imipira 12 yabyaye ibitego mu gihe mu mikino 23 amaze gukina yatsinzemo ibitego 16.

Amakuru aravuga ko Babuwa Samson wari amaze imyaka 4 muri Sunrise FC, yahawe miliyoni 8 yemera gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports igiye gutozwa na Karekezi Olivier.

Ntawashidikanya ko gusinyira KiyovuSports kwa Babuwa Samson kwagizwemo uruhare na Karekezi Olivier kuko uyu mukinnyi aheruka gutangaza ko bagiranye ibiganiro n’uyu mugabo uzatoza Kiyovu Sports umwaka utaha w’imikino.

Babuwa Samson yanze kongera amasezerano muri Sunrise FC, akuko ngo ashaka kwerekeza ahandi akareba uko byifashe.

Byavuzwe ko Babuwa yifuzwaga n’andi makipe yo mu Rwanda atandukanye arimo Rayon Sports na AS Kigali.

Babuwa Samson yiyongereye kuri Serumogo Ally,Mbogo Ally na Saleh baherutse kongera amasezerano muri Kiyovu Sports.