Print

Juliana Kanyomozi yeretse abafana be amafoto yari yarabahishe atwite umwana bivugwa ko yamubyaranye n’umuherwe w’umunyarwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 May 2020 Yasuwe: 13105

Ubwo Juliana Kanyomozi yatangazaga ko yabyaye yavuze ko umwana we yitwa Taj ariko ntiyavuga amazina ya Papa w’umwana we wa kabiri. Gusa nyuma y’iperereza ibitangazamakuru byo muri Uganda byakoze byanditse ko se wa Taj ari umunyarwanda w’umukire usanzwe ari umuganga wabigize umwuga witwa Dr.Habi Moses.

Ubu uyu muhanzi wigaruriye imitima ya benshi bo muri Africa y’iburasirazuba yagaragaje amafoto yagiye yifotoza ubwo yari atwite.

Uyu muhanzi ukunze gutungurana kugeza n’ubwo yagiye kubyara nta bantu benshi bazi ko atwite, ubu yongeye gushyira amafoto hanze nta muntu wari ubyiteze maze batangazwa n’imyitwarire ya Juliana Kanyomozi bakunze kwereka kenshi ko bamufana.


Comments

24 May 2020

Sezikeye,ntugacire abantu imanza nkaho uri mwijuru,cunga izamu ryawe neza urebe ko ntasaha ihita udacumuye..Imana si nkawe izi uko izagenza abantu bayo murakoze


sezikeye 22 May 2020

Mwumve ukuntu Imana yagatoye.Uyu ahora aririmba indirimbo yita ko ari iz’Imana.Nkuko Yohana 9:31 havuga,ntabwo Imana yumva abanyabyaha banga kwihana.Uyu ni umwana wa kabiri abyaye w’ikinyendaro.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.