Print

Bizimana Augustin wari mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi yapfiriye muri Congo Brazzaville

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2020 Yasuwe: 3452

Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari na yo yashyize mu bikorwa umugambi wayo.

Bizimana Augustin yari mu rwego rumwe n’agatsiko gakekwaho gutegura no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi,kimwe na Kabuga Felicien, na Mpiranya Protais.

Urwo rwego (IRMCT) ruravuga ko bikekwa ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000, mu gace ka Pointe Noire, muri Repubulika ya Kongo (Congo Brazaville) ndetse n’imva ye yabonetse muri ako gace.

Mu 1998, Bizimana yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ibyaha 13 bya Jenoside birimo: ubufatanyacyaha muri Jenoside, gutsemba abantu, ubwicanyi, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, ndetse n’ibindii bikorwa bya kunyamaswa bitesha agaciro umuntu, byose bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bindi byaha yashinjwaga, Bizimana ashinjwa kuba ku isonga mu rupfu rw’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana, ndetse n’abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu butumwa bwa LONI, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe abasivili mu zahoze ari Perefegitura za Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Kwemeza aya makuru y’urupfu rwa Bizimana,byaturutse ku iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha,hakoreshejwe ikoranabuhanga ku bufatanye n’abayobozi b’u Rwanda,Congo,Ubuholandi na USA.

Umwaka ushize hakozwe isuzuma rya DNA z’umuntu wari mu mva ya Bizimana aha i Pointe Noire gusa byavugwaga ko uwo mubiri ari uw’undi muntu.

IRMCT yakuyeho urujijo nyuma yo gukomeza kwegeranya amakuru ku byerekeye urupfu rwa Bizimana,iza gusanga koko ko ariwe wapfuye ari nawe washyinguwe muri iyo mva.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yapfuye muri Kanama 200 I Pointe Noire.Uru rwego rwashimiye ikigo cy’Ubuholandi gisuzuma DNA n’icya USA ukuntu barufashije gusuzuma umubiri wa Bizimana ngo bamenye ko ariwe koko.

Mu kazu k’abategetsi bateguye ndetse bashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994,utarafatwa ni Protais Mpiranya,wari ukuriye umutwe w’abarisirikare barindaga umukuru w’igihugu [Juvenal Habyarimana] cyane ko umwe mu bateye inkunga iyi jenoside ari Felicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa kuwa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

Abandi bagaragajwe n’urukiko rwa ICTR bagize uruhare muri Jenoside batarafatwa barimo Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

Bizimana yashakishwaga n’uru rukiko ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yari yarashyiriweho igihembo ku muntu uzatanga agatoki aho ari.

Bizimana Augustin yavutse mu 1954, avukira mu cyahoze ari komine Gituza, perefegitura ya Byumba.

Uyu Protais Mpiranya utaraboneka yari ufite ipeti rya Major ubwo yari akuriye umutwe w’abarinda umukuru w’igihugu.Avugwa cyane mu bikorwa by’ubwicanyi byibasiye abatutsi mu mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu.