Print

Hamenyekanye ikipe abasifuzi bo muri Espanye bakunda hafi ya bose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2020 Yasuwe: 4102

Umwe mu basifuzi basifuye muri shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru muri Espanye, La Liga, yatangaje ko 90% by’abasifuzi muri iki gihugu bafana ikipe ya Real Madrid, mu gihe 10% basigaye ngo usanga ari abafana b’ikipe ya FC Barcelona.

Uyu musifuzi witwa Eduardo Iturralde Gonzalez mbere y’uko asezera ku mwuga wo gusifura mu mwaka wa 2012, yasifuye imikino igera kuri 300 muri La Liga.

Eduardo Iturralde Gonzalez yagize ati ‘’ 90 % usanga bafana Real Madrid noneho 10 % ugasanga bafana Barcelona. Abafana ba Barcelona babikunda cyangwa bakabyanga 70 % by’abaturage ba Espanye ukuyemo abo mu ntara ya Catalunya abandi bose ni abafana ba Real Madrid.’’

Uyu musifuzi yanatangaje ko kuri ubu impamvu usanga abafana ba Barcelona biganjemo abakiri bato, ngo ni uko iyi kipe imaze iminsi itwara ibikombe. Eduardo Iturralde Gonzalez yavuze ko ibihe by’umutoza Pep Guardiola hamwe na Lionel Messi byatumye Barcelona igira abafana benshi.

Mu mwaka wa 2014 na bwo uyu musifuzi yatangaje ko abasifuzi bo muri Espanye bifanira Real Madrid gusa iki gihe ntabwo yigeze atangaza imibare. Eduardo Iturralde Gonzalez yakomeje agira ati ‘’ Ndi umunya mahirwe kuba naravukiye mu mugi wa Bilbao, umuntu wese hariya aba ari uwa Athletic Bilbao. Gusa abasigaye bose muri Espanye abenshi bafana Real Madrid na FC Barcelona kuko ni amakipe atsinda. Ni uko bimeze ariko na none abenshi muri abo bafana Real Madrid.’’

Uyu musifuzi atangaje ibi mu gihe hari hashize icyumweru umusifuzi ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Mark Clattenburg agize icyo atangaza ku gitego Sergio Ramos kapiteni wa Real Madrid yatsinze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2016.

Mark Clattenburg yatangaje ko igitego uyu myugariro yatsinze yari yaraririye baza kubimenya nyuma y’igice cya mbere ariyo mpamvu yaje kuyikomorera ayiha penaliti igice cya kabiri kigitangira.Aha ni mu mukino bahuyemo na Atletico Madrid na yo ibarizwa mu mugi wa Madrid muri Espanye.

Iki gikombe Real Madrid yacyegukanye kuri Penaliti 5-3 nyuma yuko banganyije igitego 1-1.

Eduardo Iturralde Gonzalez yatangaje ibi byose mu gihe shampiyona ya Espanye biteganyijwe ko izasubukurwa ku itariki 12 Kamena.

Shampiyona yahagaritswe muri Werurwe kubera icyorezo cya COVID- 19 (Coronavirus), iki gihe Barcelona yari iri ku mwanya wa mbere aho yarushaga Real Madrid amanota 2.

Javier Tebas uyobora La Liga akaba aherutse gutangaza ko iyi shampiyona izasubukurwa hagati ya tariki 12 na 19 Kamena.

Inkuru ya Heritier Twizerimana