Print

Habuze gato ngo Lionel Messi asezere mu ikipe ya FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 May 2020 Yasuwe: 3987

Lionel Messi w’imyaka 32 yatangaje ko habuze gato ngo asezere muri Barcelona bitewe n’ikibazo cy’imisoro. Leta ya Espanye mu mwaka ushize nibwo yakatiye Lionel Messi igifungo cy’umwaka n’amezi 9 azira kunyereza imisoro.

Iki gihe uyu mukinnyi we hamwe na se umubyara witwa Jorge bahamijwe n’urukiko icyaha cyo kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 4 z’Amayero n’ibihumbi 100 bagombaga kwishyura mu misoro, ibi babikoze hagati y’umwaka wa 2007 ndetse na 2009.

Iki gihano cyaje gukurwaho ndetse basabwa kwishyura amafaranga agera ku bihumbi 252 by’Amayero.

Mu kiganiro Lionel Messi yatanze uyu munsi yavuze ko icyo gihe yari yafashe icyemezo cyo kuva muri Esupanye akerekeza ahandi.

Lionel Messi yagize ati ‘’ Icyo gihe bitewe n’ibibazo by’imisoro, nifuje kuva muri Espanye, sinifuzaga gusezera muri FC Barcelona gusa ntabwo nifuzaga gukomeza kuba muri Espanye. Numvaga mbangamiwe, sinifuzaga kuhaguma. Nta kipe yigeze inyifuza kuko benshi bumvaga ko ntava muri FC Barcelona.’’

Nkuko uyu rutahizamu umaze kwegukana igihembo cya Ballon d’Or inshuro 6 yabitangaje, ngo nta kipe yigeze yifuza kumusinyisha gusa ngo iyo iza kuboneka yarikuyijyamo ariko kuba itarabonetse ngo byarangiye agumye I Nou Camp.

Lionel Messi yakomeje agira ati ‘’ Byari binkomereye cyane hamwe n’umuryango wanjye, abantu ntabwo bamenye ibyajyaga mbere. Ukuri n’ukuri, byari bikomeye gusa amahirwe nuko abana banjye bari bakiri bato ntabwo bamenye ibiri kumbaho.’’

Kuri ubu uyu munya Argentine atangaza ko yifuza kuguma mu ikipe ya FC Barcelona kugeza arangije urugendo rwe rw’umupira w’amaguru.

Lionel Messi yakomeje agira ati ‘’ Uyu munsi igitekerezo mfite njye n’umuryango wanjye ni ukuzarangiriza hano. Uburyo meze mu ikipe, uburyo niyumva , uburyo tumeze muri uyu mugi, sinifuza gutakaza ibyo byose, ikindi uburyo maze kubaka ubushuti na byo sinifuza kubihomba.’’

Umuyobozi w’ikipe ya FC Barcelona Josep Maria Bartomeu na we ngo yifuza ko Lionel Messi yakomeza gukinira iyi kipe.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yagize ati ‘’ Messi ntahandi azajya, biranashoboka ko azakomeza gukina kugeza afite imyaka 45.’’

Uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine bwa mbere yemeje ko mu mwaka wa 2017 yari agiye kuva mu gihugu cya Espanye ndetse akanasezera muri FC Barcelona kubera ikibazo cy’imisoro.

Inkuru ya Heritier Twizerimana