Print

Rwamagana: Abana 4 barohamye mu Kiyaga cya Gatoki ubwo barimo kurya umunyenga mu bwato

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2020 Yasuwe: 1584

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo aba bana bajyaga kuvoma bagashaka kurya umunyenga mu bwato, maze bakibwinjiramo ngo buhita burohama mu mazi, bose uko ari bane bagwamo barapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gahengeri Muhinda Augustin yemereye MUHAZIYACU dukesha iyi nkuru ko abo bana baguye mu mazi bagahita bapfa.

Yagize ati:”Ni abana bane bari bagiye kuvoma, hari ahantu bavoma hepfo bagezeyo bashaka no kujya mu bwato, bava aho bavomeraga bajya gufata ubwato ruguru aho barobera ngo barye umunyenga, bari abana batanu bane aba ari bo babujyamo bakibugeramo ubwato buribirandura bagwa mu mazi, ka kana kasigaye ni ko kaje gutabaza.”

Yakomeje avuga ko abaturage n’inzego z’umutekano bahise batabara bajya mu mazi barabashakisha imirambo yabo iboneka mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bose uko bari bane bapfuye.

Gitifu Muhinda yakomeje asaba ababyeyi kurinda abana babo kujya kuvoma mu biyaga kandi bitemewe, ngo bakwiriye gukoresha amazi meza Leta yabahaye hirya no hino aho batuye. Yanasabye ababyeyi gukomeza kwita ku bana muri iki gihe cy’ikiruhuko babarinda kuzerera.

Kuri ubu imirambo y’abo bana yakuwe mu mazi ikaba yajyanywe ku bitaro bya Rwamagana ngo imibiri yabo ikorerwe isuzuma. Umwana umwe yari afite imyaka 16 undi 15, undi irindwi, n’ undi icumi.

Muri iki cyumweru nabwo,abantu babiri barohamye mu mazi yatejwe n’umwuzure mu gishanga kiri hagati y’imirenge ya Mutenderi, Sake na Jarama yose yo mu Karere ka Ngoma.

Aba bantu ntabwo barohamiye rimwe kuko umwe yarohamye kuwa kane w’iki cyumweru bikekwa ko yiyahuye, undi arohama ku mugoroba wo k u wagatatu n’aburirwa irengero.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutenderi, Ngenda Mathias yabwiye Umuseke ko umwe yarohamye mu ijoro ryo ku wa gatatu ubwo abantu bane barimo umubyeyi ndetse n’umwana we, n’andi bantu babiri bahuriye ku gishanga bashakaga kwambuka bava i Sake berekeza i Mutenderi.

Umwana uri mu kigero k’imyaka 12 ni we washotse amazi mbere atangira koga hanyuma umusore wari usigaye inyuma aramukurikira ararohama na magingo aya ntaraboneka, ndetse umwirondoro we ntiwahise umenyekana.

Ngenda Mathias yagize ati “Bari abantu bane, babiri bavuye Sake n’abandi babiri bavuye Jarama, barimo umubyeyi ufite umwana. Uwo mwana aroga noneho wa muhungu bahuriye mu rufunzo aramukurikira, wa mwana arebye inyuma abona umusore yatangiye gusoma amazi niko kuza ashaka kumutabara, ariko biranga asigarana n’imyenda ye mu ntoki n’ubu turacyamushakisha.”

Uyu Muyobozi yabwiye Umuseke ko mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya 21 Gicurasi 2020 ubwo abaturage n’ubuyobozi barimo bashakisha umurambo w’uriya musore aribwo undi musaza witwa Ndaberetse Pierre wari ufite imyaka 62 yakuyemo imyenda yiroha muri ayo mazi na we arapfa.