Print

Eddy Kenzo wahejejwe hanze y’igihugu agiye kugarurwa n’umufana we

Yanditwe na: Martin Munezero 23 May 2020 Yasuwe: 3425

Mu bihe bitandukanye umuhanzi Eddy Kenzo yakunze gusaba ko yahabwa uburyo akava muri Cote d’ivoire aho yaheze ubwo ibihe bya coronavirus byahamusangaga yagiye mu bitaramo.

Hari n’ibihe byageze Edrisah Musuuza avuga ko ameze nabi cyane kugeza ubwo yagwatirije imodoka ye kugirango abashe kubaho kuko amafaranga yose yajyanyeyo yari yamushiranye, gusa bivugwa ko yaje kubona umukobwa ukomoka muri Uganda akaba ariwe wagiye umwitaho mu bihe bitandukanye nko mutekera n’ibindi.

Yabwiye kandi abanya Uganda ko atakunze imirire yo muri Cote d’Ivoire “Muri Cote d’Ivoire barya ibiryo ntigeze mbona n’umunsi wa rimwe,kandi igifu cyanjye ntikijya kibyakira gusa nabonye umukobwa untekera”. Eddy yavuze ko atakunze ibiryo byo muri Nigeria.

“Tugiye gukorana n’ababishinzwe mu buryo butandukanye kugirango tubashe gutuma akomeza kugira umutekano usesuye ndetse tuzanamubagezeho vuba” aha uwitwa Balaam yizezaga abafana ba Eddy Kenzo ko agiye kumubagarurira.