Print

BOSENIBAMWE Aimé wayoboraga NRS yitabye Imana azize uburwayi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 May 2020 Yasuwe: 7286

Bosenibamwe Aime w’imyaka 50 wakoze imirimo myinshi ya Leta irimo no kuba Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yamazeho imyaka irindwi,yahitanwe n’uburwayi mu saha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibuye bwatangaje ko yazize uburwayi busanzwe .

Bosenibamwe yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Kisangani.

Yamaze imyaka 7 ayobora Intara y’Amajyaruguru, mbere yaho akaba yarayoboraga akarere ka Burera gaherereye muri iyo ntara. Mu bindi yakoze harimo kuba umunyamabanga nshingwabikorwa w’icyahoze ari Intara ya Kibungo ndetse yanakoze muri MINAGRI, mbere yaho akaba yaranabaye umwarimu.

Bosenibamwe yavukiye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Kanama,atabarutse afite imyaka isaga 50.Yari umugabo wubatse kuko yashakanye na Sifa Gloriose banafitanye abana.

Ku wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017 nibwo yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco nkuko byanyuze mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bosenibamwe Aime yibukirwa kuri byinshi yakoze mu guteza imbere intara y’Amajyaruguru ubwo yari Guverineri wayo ndetse kwicisha bugufi n’umurava nibyo byamurangaga.

Nubwo Bosenibamwe Aimé yari umuyobozi wari uzwiho umurava mu kazi ke gasanzwe,yagiye agaragara nk’umuntu w’umunyembaraga kugeza no mu bikorwa by’umuganda akora imirimo y’amaboko bamwe batabikeka nko kwikorera ingiga z’ibiti,amabuye manini guhinga ari imbere n’ibindi.

Bamwe mu bayobozi bahagarikira abaturage mu mirimo itandukanye y’amaboko bakayibakoresha ariko kuri Bosenibamwe we byari ikinyuranyo, kuko ahubwo hari n’aho abaturage bagaragaza ubunebwe ariko we ntacike intege ndetse ntanabasiganye ahubwo akabyikorera, iteka imbaraga ze n’umurava yagaragazaga mu mirimo y’ingufu yashimishaga benshi.

Bosenibamwe yibukirwa cyane ku kuntu mu mwaka wa 2016 yahihibikanye akaniyemeza kuyobora itsinda ry’abafana bashakaga ko Umuhoza Sharifa akora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda wa mbere ukomoka mu ntara y’Amajyaruguru nubwo atabigezeho.

Uyu kandi atabarutse yari afite intego yo gufasha umuhanzi Abouba Star wo mu karere ka Rubavu wari warabaswe n’ibiyobyabwenge byageze aho bimusaza akava mu rugo akajya ku muhanda.





Bosenibamwe wabaye icyitegererezo ku mirimo ye yatabarutse


Comments

hitimana 23 May 2020

Nawe azize Diabetes.Ni nayo yishe Prof.Nkusi Laurent ejobundi.Twihanganishije umuryango wa Bosenibamwe Aime.Twamukundaga turi benshi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.


king 23 May 2020

Imana imwakire mubayo, dore ko yari ’umukristo akora nka diakoni, bidakozwa benshi mu bayobozi bo kurwego nk’urwe. RIP Aime