Print

Umugore wari ugiye kubyara yapfuye azize gutinzwa na Polisi kubera agapfukamunwa

Yanditwe na: Martin Munezero 23 May 2020 Yasuwe: 14223

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera Waidat yagiye ku bise agiye kubyara maze ajyanwa kuri moto n’umwe mu bana be ku bitaro bikuru bya Ita-Otu, bageze mu nzira bahagarikwa n’abapolisi kuri bariyeri ya Sowore kubera ko uyu mugore atari yambaye agapfukamunwa.

Ibi byabereye mu gace ka Ogun Waterside muri leta ya Ogun muri Nijeriya, aho abapolisi babahagaritse babaza impamvu batambaye agapfukamunwa kandi batubahiriza ibwiriza ryo gusiga umwanya hagati y’umuntu n’undi nk’uko leta yabitegetse.

Abapolisi ngo babamaranye amasaha menshi mbere y’uko babarekura, maze umugore ahita yitaba Imana nyuma y’iminota mike bakimara kubarekura.

Nkuko ikinyamakuru Face of Malawi kibitangaza, ngo n’uburakari bwinshi, bwnshi mu rubyiruko rwo muri ako gace rwakoze imyigaragambyo rushinja abapolisi urupfu rw’uwo mubyeyi, aho bafashe umurambo we bakajya kuwujugunya ku cyicaro gikuru cya Polisi cya Abigi.

Avuga kuri iki kibazo, Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Ogun, Abimbola Oyeyemi, yahakanye iki kirego agira ati:

Ibikorwa by’abapolisi bitateje urupfu rw’uwo mugore utwite. Abapolisi ntibadindije itsinda ryari rimujyanye nyuma yo kubona ko uyu mugore yari afite ububabare bukabije.


Comments

B 24 May 2020

Kutamenya aho wavuye ni ikibazo