Print

Tanasha yashyize hanze ifoto y’umwana yabyaranye na Diamond yerekana uko asigaye angana anavuga uburyo asigaye afite amaso yererana ashiimagiza n’indoro ye

Yanditwe na: Martin Munezero 23 May 2020 Yasuwe: 7670

Muri iki cyumweru uyu mu Mama w’umwana umwe yashyize hanze amafoto menshi arimo iy’umwana yabyaranye n’icyamamare Diamond Platnumz witwa Junior Naseeb. Ni ifoto yerekana ingano n’ikigero amaze kugeraho ubu haba mu gihagararo ndetse n’isura, umwana yari yambaye utwenda tw’abahungu bakiri bato aho yarimo areba cyane ndetse bamwe mu bafana bavuze ko asa na se umubyara Diamond Platnumz.

Tanasha Donna yaherekesheje ifoto y’umwana we amagambo y’uko yishimiye cyane indoro ye n’amaso meza “Umwana wanjye w’amaso meza arimo gukura vuba, ntewe ishema rikomeye no kuba ndi Mama wawe, ugenda umpindura umuntu mwiza uko iminsi igenda yicuma, mpora nsenga Imana ngo ukurane ibitekerezo bizima, uca bugufi, witonda kandi utinya Imana,ndashimira Papa wawe kumpa umugisha kubera wowe, mwana wanjye nzahora ngukunda iteka, nkore buri kimwe kiri mu mbaraga zanjye kugirango nkurinde,” Amagambo ya Tanasha ku mfura ye.

Gusa abafana bo bemeje ko umwana afite iminwa n’amaso bya se umubyara Diamond Platnumz, iyi foto iri guca ibintu mu gihe hari indi yayibanjirije yakunzwe n’umuyobozi w’umujyi wa nairobi aho byavuzwe ko nawe ari umufana ukomeye w’uyu muhanzikazi ukiri mushya mu muziki wa Kenya.