Print

Mory Kanté icyamamare mu muziki wa Afurika yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 24 May 2020 Yasuwe: 618

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Apha Condé yashimye cyane umuhate uyu munyamuziki wapfuye afite imyaka 70 yagize mu gusigasira umuco wa Guinea na Afurika muri rusange binyuze mu bihangano bye.

Mory Kanté yavutse kuwa 25 Gashyantare 1950, mu gace k’icyaro ka Albadaria ho mu majyepfo ya Guinea akaba yaravukiye mu muryango w’abasizi n’abanyabugeni ari na ho yakomoye inganzo ye. Ku myaka irindwi yagiye kuba I Bamako muri Mali kwa nyirasenge nawe wari umusizi uzwi cyane, arahakurira ndetse anahakuriza inganzo ye nk’umuririmbyi.

Mu 1971, Kante yinjiye mu itsinda ry’umuziki rya Bamako “Rail band” aho yaririmbanaga n’umucuranzi w’urumpeti, (Xexophonist)Tidiane Koné n’umuhanzi wo muri iki gihugu witwaga Salif Keita nyuma Kanté aza gusimbura Keita nyuma y’uko avuye muri iri tsinda.

Kanté yagiye kwiga no kunoza umuziki we I Burayi mu bihugu nk’Ubufaransa bidatinze atangira kuririmbira ku mbyiniro mpuzamahanga zitandukanye n’abandi bahanzi bari bakomeye muri Afurika nka Youssou N’Dour.

Mu ndirimbo yamenyekanyemo cyane harimo “Ye Ke Ye Ke” yo mu mwaka wa 1984 ari na yo yamugize ikimenyabose,”Inch’Allah” yo muri 1987,”Oh Oh Oh” muri 1994) na “Tama” yo muri 1987″ ndetse n’izindi nyinshi.