Print

Covid-19: Hakize abantu 10 mu Rwanda abandi 2 basanganwa icyorezo kuri iki Cyumweru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 May 2020 Yasuwe: 804

Mu bipimo 1,400 byafashwe uyu munsi mu Rwandabyabonetsemo abantu babiri banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera kuri 327. Abakize bo biyongereyeho icumi baba 237, abakirwaye ni 90.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus,Leta y’u Rwanda isaba Abanyarwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune,kwambara agapfukamunwa, gusiga intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwirinda guhana ibiganza no guhoberana mu gihe basuhuzanya,guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora no guhumeka bigoranye.

Muri iki gihe u Rwanda rugihangana n’ikwirakwira rya Covid-19,haakomeje kugaragara abaturage batubahiriza izi ngamba batinda kugera mu rugo mbere ya saa tatu z’ijoro nkuko bisabwa.

Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana, saa kumi n’imwe z’umugoroba bamwe mu bacuruzi bafunga amaduka yabo kugira ngo batangire gahunda yo gutaha, mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kugeza saa tatu z’ijoro bari mu rugo.

Ibi byose birakorwa mu rwego rwo kugira abaturage bubahirize amabwiriza ajyanye no kuba bageze mu ngo zabo bitareneze saa tatu z’ijoro. Ukurikije uko ibintu bimeze abenshi iyi gahunda barayubahiriza.

Kanyabugabo Jean d’Amour atuye Kinyinya na ho Nyirahakuzimana Epifanie atuye ku Gisozi hose ni mu Karere ka Gasabo.

Kanyabugabo Jean D’amour yabwiye RBA ati "Impamvu dufunga kare nk’ahantu umuntu aba atuye aba bari kure kandi bakubwira ko hagati ya saa mbiri na saa tatu ingendo ziba zahagaze iyo ugeze muri gare utonda umurongo isaha bigufata kugirango uve muri gare ushobora kuhagera ukagenda nyuma y’isaha urumva ko utunze isaha zagufatira mu nzira."

Nyirahakuzimana Epifanie atuye Gisozi ati "Turimo gufunga kubera ko ni impamvu zo kwirinda coronavirus, gufunga kare rero ni ugufasha abantu bamwe na bamwe kubera ikibazo cya transport kugira ngo baborohereze kugera ku modoka hakiri kare."

Uyu muhate wo gufunga amaduka abacuruzi ba Nyabugogo barawuterwa no kuba hari imodoka ifite imizindaro igenda yibutsa abaturage kwihutira gutaha hakiri kare

Uko ibintu bimeze Nyabugogo aho abantu bafunga amaduka guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba si ko bimeze mu nzu z’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwa gati, kuko ho imirimo y’ubucuruzi iba ikomeje kugeza saa mbiri z’umugoroba. Kuba aha badafunga ibikorwa byabo by’ubucuruzi mu mujyi hagati ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba na saa mbiri bituma haragaragara imirongo miremire y’abatega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba ni ihurizo rikomeye ryo kubona imodoka ku bacuruzi n’abakenera izindi serivisi mu mujyi wa Kigali. Ni abantu bagera kuri 300 bataha mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Ukunzeyezu Uwimana ati "Ubuse habuze iki, igiciro baracyongereye none duheze mu muhanda, njyewe akazi nagashoje saa moya n’igice nari ndi hano muri gare hari n’abandi nahasanze none bigeze aya masaha."

Uzamukunda Grace ati "Njyewe 18:50 nari ndi muri gare none dore aho isaha zigeze none baratubwira ngo dukurure n’amaguru ngo nta muntu ubona imodoka, ubuse iyo badusobanuriura kare ntituba twagiye kare."

Afazari Oscar ati "Kugeza aka kanya ndacyari hano muri gare saa mbiri n’iminota 20 baratubwiye ngo dusohoke muri gare nta modoka zongera kugenda tukibaza duti ese ni igihe kingana gute umuntu agomba gutegereza imodoka kandi noneho ugiye aka kanya n’amaguru bagufata badukorere ikintu kimwe kuducumbikira kuduha imodoka tugataha cyangwa kuduherekeza tukagenda bakatugezayo batadufatira mu nzira."

Aba baturage baje kubona uko bataha ahagana saa yine n’igice za ninjoro, nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zibonye ko iki kibazo kiremereye,hagahamagazwa imodoka zibatwara.

Umuyobozi wa Jali Transport Innocent Twahirwa aravuga ko abashoferi mu bantu bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yagize ati "Abafashwe bose bari barengeje amasaha rero ntabwo ari twe turi hejuru y’amategeko uko byagenda kose tugomba kubahiriza amategeko abo bose mwumva bafashwe polisi yarabarekuye ariko byari bitinze abarekuwe mbere barekuwe saa sita z’ijoro kandi mu gitondo bafite akazi byumvikane ko twagombaga kwisubiraho ndetse bari banatugiriye inama yo gutaha kare, hagati ya saa moya n’igice na saa tatu dufite akazi ko kunywesha imodoka mu by’ukuri, dufite akazi ko gucyura abashoferi, abashoferi ntabwo abakibona moto zibatwara, imodoka zitanyoye amavuta mu gitondo ntitwabona uko dutwara abagenzi nicyo dusaba abagenzi kuza gutega imodoka hakiri kare."

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera avuga ko abatubahiriza ingamba zashyizweho bagiye kujya bafatirwa ibihano bibkarishye.

Ati “Isaha yiyongereyeho ntabwo ari iyo kugira ngo abantu bajye barangiza akazi saa tatu oya, nta n’ubwo ari iyo kujya muri gare saa tatu cyangwa ziburaho umunota 1, 2 cyangwa 20 oya! Ni iyo kuba saa tatu wageze mu rugo, ndagira ngo ibintu bisobanuke abantu baba bagenda mu muhanda ibinyabiziga byabo bizafatirwa kugeza ’curfew’ yavuyeho cyangwa hememewe kugenda amasaha 24 nk’uko byari bisanzwe, ariko mu gihe barimo kwica aya mabwiriza ingamba zirafatwa, abo bandi baba bagenza amaguru hirya no hino abo tubona bari muri siporo abo tubona bagenza amaguru tutazi aho baturuka abo na bo bazajya bafatwa bagume aho bafatiwe bongere gusubira mu muhanda ari uko amasaha ageze.”

Tariki ya 4 Gicurasi 20202 ni bwo serivisi nyinshi zemerewe gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorerezo cya COVID19.