Print

Paul Muvunyi yabeshye aba-Rayon Bisi ’Bus’ none ijyanwe mu cyamunara

Yanditwe na: Martin Munezero 24 May 2020 Yasuwe: 7682

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Foton AUV yari yamuritswe ku itariki ya 28 Ugushyingo 2018. Yakozwe n’uruganda rwa Beiqi Foton Motor Co Ltd, ikaba yaracuruzwaga n’Akagera Motors aho byavugwaga ko ifite agaciro ka Miliyoni Ijana z’amanyarwanda,amakuru ikinyamakuru UMURYANGO gikesha ahantu hizewe ngo nuko iyi modoka yamaze gushyirwa mu cyamunara kubera kunanirwa kwishyura amafaranga basigayemo.

Paul Muvunyi wahoze ari Perezida wa Rayon Sports

Nkuko twatangiye tubibabwira ko aya ari amakuru yavuye ahantu hizewe,akomeza avuga ko amafaranga Paul Muvunyi avuga ko yahaye Rayon Sports ntayo yatanze,ndetse ko nayo kwishyura iyi Modoka yemereye mu nteko rusange ntayo yatanze kugeza ubwo iyi Bus Akagera Motors kayisubiza none ikaba iri no mu cyamunara.

HAKORESHEJWE AMAFARANGA NABI KU NGOMA YA PAUL MUVUNYI

Ku ngoma ya Paul Muvunyi hakaba haragiye hakoreshwa amafaranga nabi cyane,aho twatanga nk’urugero rw’amafaranga yagiye agurwa abakinnyi batandukanye bakinaga mu ikipe ya Rayon Sports nka RWATUBYAYE Abdul waguzwe Ibihumbi Mirongo Itanu by’Amadorali y’Amerika ’50K$’ ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni Mirongo Ine n’esheshatu n’ibihumbi magana arindwi mirongo itanu ’46,750,000’,aya mafaranga bikaba bivugwa ko yayagabanye n’uwahoze ari umwungirije ’Fred’ ari nayo ngo yaba yarabaye n’intandaro yo kwegura k’uwari umubitsi MUHIRE Jean Paul.

Andi mafaranga yagurishijwe abakinnyi nayo ngo byaba bitaramenyekanye irengero ryayo,ni nk’ayaguzwe Ismael Diara wagurishijwe Amadorali y’Amerika ibihumbi 30 ’28,050,000 Rwfs’,MUHIRE kevin wagurishijwe Ibihumbi 20 by’Amadorali y’Amerika ’18,700,000 Rwfs’,CHABALALA Hussein wagurishijwe Ibihumbi 15 by’Amadorali y’Amerika ’14,025,000 Rwfs’,BIMENYIMANA Caleb nawe wagurishijwe Ibihumbi 20 by’Amadorali y’Amerika ’18,700,000 Rwfs’,MUKUNZI Yanick n’abandi.

Andi mafaranga bivugwa kandi ko yanyerejwe ku ngoma ya MUVUNYI,ngo ni igihe ikipe ya Rayon Sports yakinaga na APR FC ikayitsinda igitego kimwe ku busa ’1-0’ cya Sarpong Micheal,icyo gihe bikavugwa ko habonetse Miliyoni 51 z’Amanyarwanda,Muvunyi Paul na Muhirwa Fred wari Visi Perezida we ngo bakaba barakuye Miliyoni 18 kuri Sitade atanyuze kuri Konti y’ikipe.

Tukimara kumenya iby’iyi nkuru y’imodoka Ikinyamakuru UMURYANGO cyakuye ahantu hizewe,twaganiriye na bamwe mu ba-Rayon bagaragaza agahinda ka bo aho abenshi bagiye bibaza impamvu ngo yaba yarateye MUVUNYI kubabeshya ko yabaguriye Bus kandi ari ideni none ikaba igiye gutezwa cyamunara.

Iyi modoka imurikwa bwa mbere Paul Muvunyi, yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka izishyurwa mu mezi 12, izishyurwa n’iyi kipe n’abafatanyabikorwa bayo.

Ati: “Iyi modoka tuyiguze miliyoni 100 zizishyurwa mu byiciro kugera mu Ukuboza 2019. Harimo miliyoni 16 Frw zavuye muri Rayon Sports, miliyoni 34 Frw zigomba kuva muri Radiant Insurance umwe mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana naho izindi miliyoni 50 Frw zo zizava mu bandi bafatanyabikorwa bacu n’abandi bazajya baduha miliyoni buri kwezi bagahabwa umwanya wo kwamamaza kuri iyi modoka.”

Ku ikubitiro, iyi Bus yahawe bwa mbere Rayon Sports ibanje kwishyura Miliyoni 50 Frw zirimo 34 Frw zavuye mu mufatanyabikorwa wayo, Radiant Insurance.


Comments

25 May 2020

wa munyamakuru we ikigaragara urimo gukoreshwa kbsa none se kuzanye ibyo kwa Muvunyi kuki utavuga Sadate watubeshye ngo yaguze abakinnyi nta n’umwe yishyuye, nta salary yatanze nta prime nta ki ntimukaze kuvuga mujye muba professional journalists


avenger 25 May 2020

Ntabwo wenda sadate abivanga sometimes ariko nangiye kumenya impamvu bamurwanya, Ni Ayo manyabanga abamubanjirije bagiye bakora bashaka ko bishyirwa hanze. Namwe murebe amafaranga bavanye mu kugurisha abakinyi Ayo babonye CAF confederation , yagiye he. Iriya ipfa itamaze nu mwaka yagura 100.000.000 rwf. Natwe tukajya aho tugafana ibifi binini biri kubara Ayo bazakuramo. Ndababaye kabisa


Aline 25 May 2020

Ese ubundi iyimodoka ko yagiye yo yigenza batayikuruye ubu sakagambane ko bizwi ko bayakije bakayitwara neza bayikuye mumugi kuri gare aho yari iparitse imfunguzo zavuye he?gusa ndumva hakoreshwa inzira y ibiganiro ubuyobozi bukishyura ,na za bank zihanganiye abantu amezi atatu kubera covid 19 gusa gufatira byo n ibindi babirebe neza mumategeko ese 50 millions zatanzwe zizapfa ubusa ?cg n ikinyoma? Ikindi njye kuba itarishyurwa biteye isoni yo hamwe n abakinnyi batarahabwa recrutement naho imishahara yo rurihose bicare bigaye Abo bayoboye