Print

Umuhanzi akaba n’umudepite ’Jaguar’ yerekanye ifoto y’umwana we bituma umuhanzikazi Evelyn yifuza ko nawe yamutera inda akabyara umwana ufite ubwiza

Yanditwe na: Martin Munezero 25 May 2020 Yasuwe: 5595

Jaguar yifurizaga isabukuru nziza umwana we wari wujuje umwaka umwe avutse aho yaherekesheje iyo foto amagambo amwifuriza kumera neza mu bihe arimo “Umunsi mwiza w’amavuko muhungu wanjye“. ni amagambo umuhanzi n’umunyepolitiki Jaguar yifurije umwana we wari iminsi ingana n’umwana wose ageze ku isi ndetse hari n’abandi bantu batandukanye bifurije uyu mwana gukomeza kumererwa neza.

Umwe mu bahanzikazi bazwi cyane mu gihugu cya Kenya witwa Evelyn yageze nubwo yifuza ko nawe yaterwa inda na Jaguar akabasha kubona umwana ufite ubwiza nk’ubwo umwana wa Jaguar afite kugirango nawe ajye abasha kumwifuriza isabukuru nziza neza ameze nkawe.

Umuhanzi Charles Njagua Kanyi yamenyekanye muri Africa y’iburasirazuba mu bihe bigiye bitandukanye ariko biza gufata intera ashimishije ubwo yashyiraga hanze mu mwaka wa 2011 indirimbo yitwa Kigeugeu kuko yamenyekanye cyane mu bihugu byose muri aka karere.