Print

Tanasha agiye kurega umunyamakuru wigize Papa w’umwana yabyaranye na Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 25 May 2020 Yasuwe: 2772

Tanasha Donna umubyeyi w’umwana umwe avuga hakwiye gukoreshwa ibizamini bagapima mu by’ukuri niba DNA uyu mwana Junior azihuza na Diamond Platnumz bityo umunyamakuru witwa Mwijaku uvuga ko yabyaye uyu mwana wa kane wa Diamond Platnumz akabasha kwemezwa ko ibyo avuga atari ukuri ahubwo se w’umwana ari usanzwe azwi na benshi ko ariwe wamubyaye.

Mwijaku asanzwe ari umunyamakuru ukomeye kuri imwe mu ma Television akomeye yo mu gihugu cya Tanzanie gusa ntabwo avuga igihe yaba yararyamaniye na Tanasha Donna kugirango avuge ko ariwe wabyaye Junior mu gihe hashize igihe kinini umwana avutse kandi bizwi na rubanda ko ari umwana wavutse hagati y’icyamamare mu njyana ya Bongo Flava witwa Diamond Platnumz ndetse n’uwahoze ari umunyamakuru ubu wahindutse umuhanzi Tanasha Donna.

Junior Naseeb yavutse mu mpera z’umwaka wa 2019 ndetse biza kumenywa na benshi ko papa we ari umuhanzi Diamond Platnumz ndetse icyo gihe ntabwo uyumunyamakuru yigeze avuga ko ariwe w’umwana. Ku munsi w’ejo nibwo Tanasha yari yashyize hanze ifoto y’umwana we Junior Naseeb yerekana uko amaze kungana .