Print

Reba ibintu 3 abagore baca inyuma abagabo babo baba bakora

Yanditwe na: Martin Munezero 25 May 2020 Yasuwe: 6816

Niba warigeze gucibwa inyuma uzi uko bimera, uko byunvikana kuri wowe wabikorewe. Ni ukugushengura mu gihagararo no mu mitekerereze yawe ndetse no kugutesha agaciro.

Niba uri umugabo usoma iyi nkuru; dore ibimenyetso bitatu byoroshye byerekana ko umugore wawe ashobora kuba aguca inyuma:

1) Buri gihe aba yataye umutwe ubona atari hamwe

Abagore bazwiho kuba ibiremwa byitondera buri kintu kandi byumva cyane. Batanga byinshi mu bucuti n’umubano, ariko niba ubona ukukunzi wawe atitaye cyane kubyo umubwira, bivuze ko hari ikintu cyangwa undi muntu ukina mubitekerezo bye.

Mu byukuri, rimwe na rimwe ashobora gutakara rwose mu bitekerezo, ndetse ashobora no gutakaza kuvugana nukuri ukabona asa n’udahari, ibyo uvuga atabyitayeho.

Niba asanzwe aguca inyuma, birashoboka kandi ko azaba atekereza uburyo bwo gutandukana nawe, bityo ashobora kugaragara nk’uwarangaye adahari.

2) Yatakaje urukundo

Nubwo imibonano mpuzabitsina hagati yanyu yaba myiza gute, niba aguca inyuma azabura inyungu yabyo mu gihe aramutse akundanye n’undi mugabo, umutima we n’ibitekerezo byigira ahandi.

Nibwo uzabona yaratangiye gusa n’ukonje kandi ubona ari kure yawe cyane; igihe cyose ashakisha urwitwazo rwo kutagira umwanya wihariye yagirana nawe.

3) Guhora abaza gahunda y’umugabo we

Abagore benshi babaza gahunda y’urugendo rw’umugabo wabo uko yifashe buri munsi kugirango bategure ibitunguranye, bategure ifunguro rya nimugoroba cyangwa abaze niba muri buze gusohoka bibaye ngombwa.

Ariko niba ahita ashishikazwa cyane na gahunda yumugabo we, akifuza kumenya neza igihe aravira mu rugo n’igihe araza kugarukira mu rugo, icyo gihe ashobora kuba ateganya izindi gahunda ze, ko undi mugabo/umusore amusura, cyangwa kumenya niba agiye hanze, igihe ari bugarukire kugirango umugabo aze kumusanga mu rugo ntarabukwe.


Comments

munyemana 25 May 2020

Birababaje cyane.Muli France,Abagore 30% bemeye ko baciye inyuma Abagabo babo.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.