Print

Czech Republic: Abatewe icyaka na Coronavirus barahabwa inzoga y’ubuntu yo kugihashya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2020 Yasuwe: 1641

Muri Czech Republic kuva uyu munsi kuwa mbere nibwo bafunguye utubari na za restaurants.

Inkuru nziza ku bakunda agatama ni uko urwengero runini muri icyo gihugu uyu munsi rushaka kugarura ‘abo rwari rwarabuze bose’.

Mu tubari twose, buri mukiriya uri busabe inzoga ya Pilsner Urquell arahabwa indi y’ubuntu nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

Uwararanye inyota muri icyo gihugu uyu munsi arayihashya kuko byanakozwe muri gahunda yo kwishimira kugaruka mu buzima busanzwe benshi bari bakumbuye cyane.

Biravugwa ko uretse n’uru ruganda rwenga inzoga n’ibindi bigo bitandukanye biha abakiriya babyo iby’ubuntu mu rwego rwo kongera kubakira neza.

Umuvugizi w’inzoga ya Pilsner Urquell,Eva Andrejčáková, yavuze ko impamvu bafashe uyu mwanzuro wo guha abakiriya babo inzoga z’ubuntu ari uko bashaka gushimira abakiriya babo bababereye indahemuka ndetse bifuza kongera gutangirana nabo ubuzima bushya nyuma ya Coronavirus.

Eva Andrejčáková yagize ati "Guhera kuri uyu wa 25 Gicurasi 2020,ameza arongere yuzure inzoga zacu.Turifuza gutegura ikirori gikomeye mu mateka y’uruganda kandi tugatumira abakiriya bacu b’indahemuka tugasangira ibyishimo.

Turashaka no kubashimira uko bitwaye neza ubwo twari muri ibi bihe bibi by’icyorezo,tunabaha ikaze ryo kugaruka mu buzima busanzwe bicarana n’inshuti n’abakunzi babo bakica akanyota."

Inganda z’inzoga muri Czech Republic zahuye n’igihombo kidasanzwe muri iki gihe cya Coronavirus kuko 24% by’abica akanyota bagiye ahanini bitewe nuko nta ba mukerarugendo bari bemerewe gusura iki gihugu kiri mu bikundwa i Burayi.

Amalitiro menshi y’inzoga yaheze mu bubiko muri iki gihugu ndetse no mu mazu adatuwe abikwamo inzoga kubera Coronavirus.

Uyu munsi byitezwe ko abakunzi b’agasembuye muri Czech Republic barazikorera ibyo ifundi ikorera ibivuzo mu kirori cyo kugaruka mu buzima busanzwe kiraba kuri uyu wa Mbere.

Mu bihugu bimwe na bimwe muri Afurika harimo n’u Rwanda – utubari ntituremererwa kongera kwakira abatugana ndetse hari amakuru avuga ko ifungurwa ryatwo rizatinda kurusha uko benshi babitekereza.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaza ko bakumbuye guhangana n’icyaka bicaranye n’inshuti zabo mu kabari gusa ntibyoroshye kubera gutinya ko iki cyorezo gishobora gukwirakwira ibyari ibyishimo bigahinduka ikiriyo.

Ku isi yose,imibare iragaragaza ko abamaze kwandura Coronavirusmu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020, bavuye kuri 5,407,420 baba 5,503,460.Abamaze gupfa bavuye kuri 344,030 baba 346,770.Abamaze gukira bavuye kuri 2,248,370 baba 2,303,630.