Print

Munyakazi Sadate yandikiye Perezida Kagame amusaba kumufasha gukemura ibibazo by’ingutu Rayon Sports yatejwe n’abahoze bayiyobora [IBARUWA]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 May 2020 Yasuwe: 3470

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Gicurasi 2020,Munyakazi Sadate yandikiye perezida Kagame uyu munsi ibaruwa ndende ifite umutwe ugira uti “Kubagaragariza ibibazo bivugwa muri Rayon Sports no kubasaba ubufasha bwo kubikemura.”

Muri iyi baruwa ndende perezida Munyakazi Sadate yashinje abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports gusesagura umutungo w’ikipe bikayishyira mu bibazo by’ubukene no kwibasira abashaka gushyira hanze ibyo byaha bakoze.

Perezida Munyakazi Sadate yabwiye perezida Kagame ko izingiro ry’ikibazo ryamenyekanye nyuma y’amakimbirane ya za komite nyinshi zari ziyoboye ikipe hanyuma Umuryango wa FPR Inkotanyi na Minisiteri ya Siporo bakabagira inama yo kwicara bagashyiraho komite imwe inyuze mu mucyo yatoye Bwana Muvunyi Paul.

Bwana Munyakazi Sadate yavuze ko nyuma yo gusimbura Muvunyi ku buyobozi bwa Rayon Sports yasanze abayobozi bahoze bayoboye Rayon Sports baranyereje amafaranga asaga miliyari yaturutse ku bibuga,mu kugurisha abakinnyi no mu bafana.

Munyakazi yavuze ko habaye kunyereza imisoro aho kugeza ubu ikipe yishyuzwa n’Ikigo cy’imisoro n’Amahoro ingana na miliyoni 239 FRW.

Munyakazi yashinje abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports gusesagura umutungo bawushora mu guha ruswa abasifuzi.

Munyakazi yavuze ko amafaranga yagiye agurishwa abakinnyi benshi hanze y’u Rwanda yatikiriye mu bahoze ari abayobozi ba Rayon Sports bayashyiraga kuri konti zabo aho kuyashyira ku y’ikipe ngo ayifashe kwiyubaka.

Munyakazi kandi yavuze ko hari Audit yakozwe muri 2015 igaragaza ko habaye kunyereza amafaranga mu ikipe hanyuma agiye ku buyobozi abigaragaje bamwe batangira kumurwanya.

Perezida Sadate yavuze ko aba bahoze bayobora Rayon Sports bamurwanyije bakoresheje ibinyamakuru bitandukanye birimo n’ibyo hanze y’u Rwanda bishyigikiye abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka RNC.

Munyakazi yavuze ko abakoresha ibi binyamakuru bamwangishije abafana ba Rayon Sports ndetse ngo abona abakora ibi bagamije kwangisha ubuyobozi bw’igihugu abaturage banyuze kuri Rayon Sports.

Munyakazi yasoje ibaruwa asaba Perezida Kagame kumufasha gukemura ibibazo biri muri Rayon Sports,abagambiriye guhisha ukuri bakabibazwa iyi kipe ikabona ubutabera.





Ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye perezida Kagame