Print

Davido yabwiwe ko afite umutima wa Zahabu ubwo yatunguraga umuzamu we akamushyira ifunguro rya mu gitondo atigeze arota kuba yafungura

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2020 Yasuwe: 4789

Ni mu mashusho yagiye ahagaragara akaba ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga yerekana igihe uyu munyamuziki wo muri Nijeriya, Davido, yatunguraga umuzamu we wo kw’irembo maze akamuzanira ifunguro rya mu gitondo.

Umuzamu wari ku kazi ke yatunguwe ubwo Davido ari kumwe nabasore b’inshuti ze bamushyikirizaga ibiryo bya mu gitondo. Uyu muhanzi wigiriye ku irembo ubwe yanasabye uyu muzamu kurangiza ifunguro rya mu gitondo kuko ryamugenewe.

Umuzamu n’ibyishimo byinshi yakiriye iryo funguro n’umutima mwiza, anashimira Davido kuba yamuguriye ibiryo bihenze kuri we.

Benshi mu babonye aya mashusho bemezaga ko Davido ari umugabo ufite umutima wa Zahabu.