Print

Umukobwa yavuze agahinda yatewe n’inshuti ye magara yamutwaye umukunzi bari basezeranye ko imufasha kumugeragereza gusa

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2020 Yasuwe: 2395

Uyu mudamu uzwi ku izina rya Pearl yatangarije rubanda uburyo yatakaje umusore wari umukunzi we ku mukobwa wahoze ari inshuti ye magara nyuma yo kumusaba kumugeragereza umukunzi we kugira ngo amenye niba koko amukunda.

Pearl yavuze ko mu myaka itanu ishize, yabwiye inshuti ye kugerageza kurarura umukunzi we kugirango amenye niba amukunda koko, ari nabwo bapanze uwo mugambi.

Ariko, uwo mugambi waje guhibduka nyuma yuko Anita, nkuko iyi nshuti ye yahisemo kumwita, yabonye, agasanga uwo musore araryoshye, agahitamo kumwigarurira kuva icyo gihe, ntiyigera amuvaho bigera naho basezerana.

Pearl kuri ubu uri rwiyemezamirimo ukigerageza, yerekanye uburyo yababajwe cyane n’ibyabaye kandi yizera ko Imana itazababarira inshuti ye kumunyaga umukunzi we.

Pearl yerekana uburyo yababajwe n’ubu buhemu, yanditse agira ati:

Imyaka itanu ishize, nasabye inshuti yanjye kugerageza umusore dukundana kugirango menye niba koko urukundo ankunda uko rungana. Ubu barasezeranye kandi barishimye banabyaranye abana babiri. Anita Imana ikubabarire kubwanjye.


Comments

27 May 2020

Sha niyihangane nyine bibahope gusa nawe warakoshej wagombaga kumwizera buriya ntiyari uwawe😜