Print

Umugore yishe abana be 3 nawe agerageza kwiyahura urupfu ruramwanga ntiyapfa

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2020 Yasuwe: 3457

Uyu mubyeyi w’imyaka 28 ukomoka i Basud muri Camarines Norte, muri Philippines, yateye icyuma abana be batatu bafite imyaka 5 n’ukwezi 1, ufite amezi 8, ndetse nuw’amezi 4, kugeza bapfuye aho bari mu rugo rwabo.

Uyu mubyeyi na we yagerageje kwiyahura ariko ararokoka, kuri ubu akaba afungiwe mu bitaro aho ari kwitabwaho nyuma yo gushaka kwiyahura bikanga.

Polisi yavuze ko “umubyeyi yemeye icyo cyaha, ko yabikoze atekereza ko yanduye icyorezo cya Covid-19.”

Polisi ya Basud aho aya mahano yabereye yo itekereza ko uyu mugore ukekwaho icyaha ashobora kuba afite ikibazo cyo kwiheba nyuma yo kubyara.

Umugabo w’uyu mugore ndetse na bene wabo biyemeje cyane kumushinja ibyaha bitatu byo kwihekura (parricide) byatanzwe na polisi y’igihugu cya Filipine barega uyu mugore.