Print

Abagore 2 bakundana nibo babaye aba mbere aho bakomoka bashyingiwe bahuje igitsina[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2020 Yasuwe: 2941

Ubukwe bwabo bwerekanywe kuri televiziyo y’igihugu.

Perezida Carlos Alvarado yavuze ko guhindura itegeko bivuze ko Costa Rica ubu iha abakundana bahuje ibitsina uburenganzira bahoze bakwiriye.

Yanditse mu rurimi rw’igisipanyole ati: “Ubworoherane n’urukundo kuva ubu bikwiye kuba ibituranga bikadufasha gukomeza no kubaka igihugu buri wese afitemo umwanya”.

Itegeko ryemerera abantu bose gushyingirwa muri iki gihugu rihindutse nyuma y’uko mu 2018 urukiko rw’itegeko nshinga rutangaje ko binyuranyije n’amategeko kubuza abahuje ibitsina gushyingirwa, kandi kubabuza ari ivangura.

Icyo gihe, uru rukiko rwahaye inteko ishinga amategeko ya Costa Rica amezi 18 yo guhindura itegeko.

Enrique Sánchez umudepite wa mbere muri Costa Rica weruye akavuga ko ‘aryamana’ n’abo bahuje igitsina, yishimiye izi mpinduka n’abagize uruhare ngo zigerweho.

Yabwiye Reuters ati: “Ibyo baciyemo n’umuhate wabo…bifashije kubaka sosiyete itarimo imiryango y’ikiciro cya kabiri cyangwa abantu b’ikiciro cya kabiri”.

Ibirori byabo byabaye ngombwa ko bititabirwa cyane kubera icyorezo cya coronavirus
Imiryango imwe yegamiye ku iyobokamana yamaganye izi mpinduka, abadepite barenga 20 nabo bagerageje gutinza impinduka z’iryo tegeko.

Mu bihugu byinshi bya Afurika amategeko ntiyemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa, muri bimwe mu bihugu imibonano y’abahuje igitsina ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Amategeko mu Rwanda ntabwo ahana imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ariko ntabwo anemera ishyingirwa ryabo kuko ashyingira umuntu w’igitsina gore n’uw’igitsina gabo gusa.

Mu Burundi naho amategeko ntiyemera gushyingira abahuje igitsina, ndetse abakora imibonano mpuzabitsina bagihuje bashobora gufungwa hagati y’amezi atatu n’imyaka ibiri.

REBA AMAFOTO:







Comments

hitimana 27 May 2020

Ntitukamagane gusa Ubutinganyi ngo tureke Ubusambanyi bundi.Ijambo ry’Ikigereki rikoreshwa muli bible rivuga gusambana,ni Porneia.Rikomatanya:Ubusambanyi busanzwe,Ubutinganyi,Pedophilia,Lesbianism,Bestiality (kuryamana n’inyamaswa ukayirongora),sex touching,etc...Byose ni icyaha kireshya imbere y’Imana. Nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga,abo bose ntabwo bazaba muli paradizo iri hafi.Kuki twamagana gusa Abatinganyi,ntitwamagane abantu millions na millions basambana,ahubwo tukabyita "gukundana"?? Byombi ni icyaha mu maso y’Imana.Birababaje kubona abamagana Ubutinganyi,benshi bakora ubusambanyi,bakumva ko byo tari icyaha!!