Print

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yavuze amagambo yuje ukwiyoroshya asaba imbabazi Perezida Paul Kagame

Yanditwe na: Martin Munezero 27 May 2020 Yasuwe: 3473

Ibi byabaye nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, hagaragaye itangazo riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ryatangaje ko Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru na Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo babaye bahagaritswe ku mirimo.

Nyuma yiryo tangazo nibwo uwahoze ari guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie vianney yanditse kuri Twitter ye amagambo yuzuyemo gusaba imbabazi perezida Paul Kagame ndetse anamushimira kubw’icyizere yamugiriye akamuha inshingano.

Ati”Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame kubwicyizere cyo gukora nka guverineri w’intara y’amajyaruguru mugihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda ndashimira kandi abaturage b’intara y’amajyaruguru ku bufatanye mubyo twagezeho muri iki gihe cyose.

Arongera ati “Ndasaba imbabazi aho nagutengushye hose, Nyakubahwa Perezida Kagame, FPR-Inkotanyi, n’abaturage b’u Rwanda, kandi ntegereje ikindi cyiciro cy’ubuzima bwanjye, nkomeza gukorera igihugu cyanjye uko nshoboye, kandi ndi umwizerwa kuri Perezida Kagame no kuri RPF”.

Gatabazi wari amaze igihe kinini mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepeti aho yari amaze imyaka 14 yagizwe guverineri w’intara y’amajyaruguru kanama 2017.