Print

Rema n’umugabo w’umuganga wamutwaye Eddy Kenzo,bamuteye ishyari

Yanditwe na: Martin Munezero 28 May 2020 Yasuwe: 2709

Uyu muhanzikazi yatandukanye na Eddy Kenzo batameranye neza yisangira umuganga bari kumwe muri iyi minsi gusa ubwo abayisilamu basozaga igisibo cya Ramadhan ku munsi w’irayidi bakoze ibyo bagombaga gukora nk’abantu bakundana maze barasohoka baranifotoza aho ubu ari amwe mu mafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda.

Imwe muri ayo mafoto yashyizwe hanze na Rema igaragaza we ari imbere imbere y’umugabo we umutwe we wegamiye mu gituza cya Dr.Hamzah Ssebunya naho indi yamurebaga mu maso mbese ni amafoto yafashwe nk’aho barimo kumurika imideli.

Ntacyo umuhanzi Eddy Kenzo yigeze atangaza ku mafoto ari kuvugwa atakabaye yakira neza. Umuhanzi Eddy Kenzo amaze iminsi yaraheze mu gihugu cya Cote d’Ivoire aho yagiye gukora igitaramo agahezwayo na gahunda ya Guma mu rugo yari mu bihugu byinshi ku isi kubera gukumira ikwirakwira rya coronavirus.