Print

Uwari wigize Papa w’umwana Tanasha yabyaranye na Diamond yasabye imbabazi asobanura n’impamvu yabimuteye

Yanditwe na: Martin Munezero 28 May 2020 Yasuwe: 2495

Mwijaku usanzwe ari umwe mu banyamakuru bakomeye muri Tanzanie yasobanuye neza ko ibyo yashakaga kuvuga ko ari se wa Junior Naseeb ari ukubera umuco ntaho bihuriye no kuba yarabyaye umwana mu buryo bw’amaraso ahubwo ari uko akomoka mu gace kamwe ka Kigoma aho n’ubundi umuhanzi Diamond Platnumz akomoka akomoka biryo mu buryo bwa gakondo akaba yarabyaye imfura ya Tanasha Donna ndetse n’umwana wa kane kuri Diamond Platnumz.

“Diamond nanjye dukomoka mu gace kamwe ka Kigoma,kandi twebwe mu gace tuvamo abahakomoka umwe afata undi nk’umuvandimwe we,bityo umwana we ni uwanjye kuko duhuje amaraso bitewe naho dukomoka, gusa bidashatse kuvuga ko dufite ibisekuru bimwe mu by’amaraso”. aha Mwijaku yasobauraga icyo yashakaga kuvuga ko ariwe mubyeyi wa Junior Naseeb.

Yanongeyeho ko Tanasha Donna akwiye kumva neza icyo yashakaga kuvuga mu magambo ye, yanasabye kandi imbabazi uyu mubyeyi w’umwana umwe kuba yarahawe amakuru atariyo ndetse anamubwira akwiye kumva neza ayo yashakaga kuvuga yanamusobanuriye neza.