Print

Amakara yo gutekesha agiye guhagarikwa mu mujyi wa Kigali asimburwe na Gaze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 May 2020 Yasuwe: 5930

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc,yatangaje ko hari abantu bo muri Kigali bakoresha gaz, ariko ku rundi ruhande bakaba bafite n’amakara bakoresha nko mu guteka ibishyimbo cyangwa se ibindi biryo bisaba gucana igihe kinini.

Yavuze ko hari n’abandi bakoresha amakara kuko badafite ubushobozi bwo kugura gaz, aho usanga bagura nk’amakara y’amafaranga 200 Frw yo gucana umunsi umwe, avuga ko hari imishinga igiye gushyirwaho izakumira amakara muri Kigali abantu bose bagacana gaz.

Ati "Umuntu usanga afite gaz akagira n’umufuka w’amakara ku ruhande wo guteka ibishyimbo, ubu ntabwo turi mu gihe cyo guteka ibishyimbo amasaha atatu.

Ibishyimbo bitekwa iminota 50 kuri gaz, reka nabyo mbyigishe, urabitoranya neza ukabiraza mu mazi urabitekamo [...] mu ngamba turaza gufata harimo guhagarika amakara yinjira muri Kigali kugira ngo duce wa mufuka w’amakara."

Muri yo yavuze umushinga ugenewe abafite amikoro make, bamwe baguraga amakara y’amafaranga 200 Frw, ngo bagiye gushyirirwaho uburyo bwo kugura gaz ijyanye n’ubushobozi bwabo nk’uko baguraga amakara, akaba ariyo bakoresha bateka.

Ati "Hari umushinga wa REG witwa “Pay As You Cook” umuntu yishyuza 200 Frw akaba ariyo ukoresha hariho akantu gatuma utayirenza."

Iki kiganiro cyagarukaga ku ngamba zo kurengera ibidukikije birimo urusobe rw’ibinyabuzima mu gihe hatangagijwe icyumweru cy’ubukangurambaga kigamije kurengera ibidukikije.

Inkuru ya IGIHE


Comments

BF 1 June 2020

ndabona bareka abantu bagacana amakara .nibatuma abantu batayakoresha azakoresha ibishitsi nabyo nabonye babikoresha muri covid-19 byarabafashije .barebe na gaz iteza ibibazo kubafite abana bato.


niyongira Fiston 29 May 2020

Nonese ko ibishyimbo wabiraza mumazi ngo byorohe hanyuma isombe nayo wayiraza mumazi? Icyo numva niki nuko amakara yagumaho ariko akaba makeya ikindi hakabanza hagishwa abaturage ba rubanda rugufi mubyiza bya Gaz kuburyo bayigura bibarimo batabifata nkitegeko ribabangamiye, Kandi abo mukiciro cyo hasi hagashyirwaho uburyo bahabwo ibya Gaz ariko bakabyishyura mugihe kirekire, murakoze


igiraraneza 29 May 2020

Igitekerezo cyo gukoresha gaz ni kiza ariko ikibazo gikomereye abaturage benshi ni ikiguzi cya gaz,abo bayobozi bacu nibarebe uko gaz bayimanura kuburyo abaturage benshi bashobore kuyigura,kuko ugiye kureba mu Rwanda gaz irahenze ugereranyije nibihugu duturanye,ikindi mwarabibonye muri iki cyorezo,abenshi mubatuye kigali baba mubuzima buciriritse,gaz ya 12kg yaguraga 14000,nibayishyire kuri 8000,maze urebe ko amakara adacika burundu,nasabaga abayobozi munzego zifata ibyemezo rwose ibintu nkenerwa mubaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi(amazi,amashanyarazi,ibiribwa,transport,...........),bakore ibishoboka ibiciro babimanure buri muntu ashobore kubigura


28 May 2020

nicyo gihe ngo intusi tuzisimbuze ibiti byera imbuto zirimbwa:avoka,imyembe,imapera,indimu etc