Print

Umuhungu wa Uhuru Kenyatta yishe amabwiriza ya Coronavirus ajya kwirebera umukunzi we

Yanditwe na: Martin Munezero 28 May 2020 Yasuwe: 5264

Perezida Kenyatta n’uburakari bwinshi yatangaje ko umuhungu we atubahirije amategeko yashyizweho na guverinoma ye kugira ngo hakumire ikwirakwizwa rya Coronavirus, anyerera abaca mu rihumye kugira ngo abonane n’umukunzi we.

Mombasa ni intara ya kabiri iyoboye umubare w’ubwandu kandi ikaza ku isonga mu mpfu zatewe na Covid-19.

Perezida Kenyatta yavuze ko yagombye gucyaha umuhungu we kubera icyo gikorwa cy’uburangare cyashoboraga gushyira mu kaga abageze mu za bukuru bo mu muryango. Perezida acyaha umuhungu we Muhoho Kenyatta, yagize ati:

Nibyo, wasohotse. Wishimishije. Nyogokuru wawe afite 80 irenga. Byagenda bite se haramutse hari ikintu kibaye kuri nyogokuru wawe? Wabana ute na byo? Kubera ko ushaka kubona umukunzi wawe?

Perezida yakomeje yibutsa ko gukumira izindi ndwara ari inshingano z’umuntu ku giti cye.