Print

Abana bahagarariye abandi bagaragaje ibikorwa bibagenewe bifuza ko bishyirwamo imbaraga mu ngengo y’imari ya 2020-2021

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2020 Yasuwe: 597

Abana bahagarariye abandi bo mu karere ka Nyarugenge,bagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, aho bagaragaje bimwe mu bitekerezo bakusanyije mu biganiro bagiranye na bagenzi babo bo hirya no hino bifashishije telefoni cyane ko batabashije kubasura kubera icyorezo cya Coronavirus.

Aba bana bane bahagarariye abandi barimo Mutiganda Ramadhan w’imyaka 16 uyobora itsinda AMIZERO,Muyinganyiki Elisabeth w’imyaka 13 nawe wo mu itsinda Amizero,Irakoze Patrick w’imyaka 14 uyobora itsinda rya Young Children na UWASE Diane uyobora itsinda Gushishoza bavuze ko bagerageje kuganira na bagenzi babo kuri telefoni bababaza ibyo bifuza ko byakongerwa mu ngengo y’imari ya 2020-2021 ku bigenewe abana.

Aba bana bagaragarije itangazamakuru bimwe mu byo bifuza ko ingengo y’imari 2020-2021 yasohorewe Imbanzirizamushinga yakwibandaho by’umwihariko mu bikorwa bibagenewe.

Mutiganda Ramadhan yagize ati “Icyo twasaba abadepite n’uko hakongerwa ingengo y’imari mu bikoresho by’isuku byo ku mashuri.Urugero nk’impapuro z’isuku hari ibigo biba bitazifite umwana yajya mu bwiherero akabura icyo akoresha agakoresha intoki bigatera indwara ziterwa n’umwanda.Turavuga ngo turi kurwanya indwara ziterwa n’umwanda ariko ku mashuri abana bamerewe nabi,amazi aracyari ku rwego rwo hasi cyane.

Ikindi twasaba abadepite,n’uko hakongerwa ingengo y’imari mu ikoranabuhanga bitewe nuko ku mashuri hageze imashini binyuze muri ya gahunda ya “One Laptop per Child”.Hari igihe gito cyo kwiga abana ntibazi kuzikoresha.Nitwe Rwanda rw’ejo hazaza,ndajya gufata imashini ugasanga ibintu byanshanze,kandi isi turi kuganamo n’iy’ikoranabuhanga.Turifuza ko bihera hasi.Ntabwo wahinga igiti ngo utangire kugisoroma kitarakura.”

Irakoze Patrick we yagize ati “Turifuza ko mu ngengo y’imari ya 2020-2021,hakongererwa ubumenyi abashyira mu bikorwa gahunda y’Imbonezamikurire y’abana [ECD].Nkuko tubizi,igiti kigororwa kikiri gito,umwana ugomba kurerwa neza kandi ahabwa imirire myiza.Mu bushakashatsi nakoze,hari abana nabonye bagwingiye cyane kubera imirire mibi,ugasanga u Rwanda rw’ejo rurangiritse.

Ikindi twifuza,n’ukongerera umuriro n’amazi meza abaturage kugira ngo n’abana babigiremo inyungu.Iyo mu rugo hatari amazi meza,ntabwo umwana yagira ubuzima bwiza.Hari igihe umwana ava ku ishuri agasanga nta muriro uhari akabura uko asubiramo amasomo ye bigatuma atsindwa.

Ikindi twagarukaho n’icyumba cy’abakobwa.Mu bigo byinshi kirahari ariko ntabwo gikoreshwa kandi abakobwa bagenzi bacu baragikeneye kuko nibo gishyirirwaho.”

Uwase Diane yavuze ko mu ngengo y’imari harebwa uko hashyirwa imari ihagije mu bukangurambaga bwo kwigisha ababyeyi kuboneza urubyare cyane ko hari abagowe mu bihe bya Guma mu rugo bakongera kubyara.

Yagize ati “Turifuza ko mu ngengo y’imari hashyirwamo uburyo bufasha gukangurira ababyeyi kuboneza urubyaro kuko muri iki gihe cya COVID-19 byaragaragaye ko ababyeyi bafite abana benshi bagowe n’ubuzima kuko basabwe kuguma mu rugo ntibabasha kujya kubahahira hanyuma n’inkunga Leta itanze ntiyabasha kubahaza.”

Munganyiki Elisabeth we yasabye ko mu ngengo y’imari ya 2020-2021 abana bakwigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo bajye babasha gufasha no kuganiriza bagenzi babo bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Yagize ati “Muri iki gihe abana babana n’ubumuga baradukeneye.Ashobora kugusaba serivisi runaka kandi ntiyumva,ntanavuga nk’urugero yahohotewe.Wamufasha ute kandi utarigeze wiga ururimi rw’amarenga?.

Hari ibigo by’amashuri byubatswe ariko ntibifashe abafite ubumuga.Kwiga kuri ayo mashuri birabagora cyane.Turifuza ko hashyirwaho isomo ry’amarenga kugira ngo natwe tugire uruhare mu kuganira no kuba hafi abana babana n’ubumuga.”

Munganyiki yavuze ko mu ngengo y’imari ya 2020-2021 hakongerwa imfashanyigisho zisobanurira abana ubuzima bw’imyororokere kuko ngo hari abarimu batigisha neza ayo masomo wababaza ibibazo bakakubwira ko bazagusubiza ejo bikarangira.Yashimangiye ko n’ababyeyi bamwe batinya kubiganiriza abana babo ariyo mpamvu bamwe batwara inda zitateguwe kubera ubumenyi buke.

Aba bana bavuze ko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokera,bakeneye ko hakongerwa ingengo y’imari yafasha gushinga amahuriro y’urubyiruko mu tugari n’ahandi rukajya ruhurira hamwe mu kwiga ku byerekeye ubuzima bw’imyororokere ndetse hagategurwa n’abantu bakuru b’inararibonye bo kubigisha cyane ko ngo byanagabanya inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera mu bana b’abakobwa .

Aba bana bavuze ko batewe impungenge n’uko icyorezo cya COVID-19 cyateje ubukene bukabije mu miryango imwe n’imwe bikazatuma abana bamwe babura amafaranga yo kuriha amashuri bakayavamo,guhura n’ubukene bukabije bikabaviramo kuba bashukishwa amafaranga n’abagizi ba nabi bakabahohotera cyangwa bamwe bakagira amanota make mu ishuri kubera ko badaheruka kwiga cyane ko amasomo azasubukurwa muri Nzeri 2020.

Aba bana basabye ko Leta yafasha ababyeyi bose kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane ko ngo hari abadafite Radio,TV na telefoni kandi muri iki gihe cya Coronavirus abanyeshuri bari kwigira kuri Radio na TV.

Aba bana bavuze ko imirire mibi n’igwingira ry’abana bishobora kwiyongera kubera ko gahunda y’imbonezamikurire y’abana [ECD] yakomwe mu nkokora na Coronavirus.

Muri rusange aba bana bifuza ko mu ngengo y’imari ya 2020-2021 hakongerwa imbaraga:

1.Kongera imbaraga muri gahunda yo kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri,

2.Kurushaho kongerera ubumenyi n’ubushobozi abashyira mu bikorwa gahunda Mbonezamikurire y’abana [ECD]

3.Gufasha abana bafite ubumuga kubona insimburangingo n’abafite izishaje bagahabwa inshya.

4.Kwita ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga hongerwa amashuri bigamo,isomo ry’amarenga rikigishwa ndetse n’abarimu b’inzobere.

5.Kwegereza abana amashuri hafi,hari abana bagikora urugendo rurerure

6.Gukomeza kwegereza amazi meza n’amashanyarazi abaturage mu gihugu hose

7.Gufasha abaturage cyane cyane imiryango itishoboye kubona no gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho.

8.Kongera ibikoresho by’isuku mu bwiherero ku ishuri no kwita kuri gahunda y’icyumba cy’umukobwa

9.Gushyiraho Ingengo y’imari ihoraho[ikigega] yo kugoboka Abanyarwanda bahuye n’ibiza n’abazahajwe n’indwara z’ibyorezo [Urugero: COVID-19],

10.Kongera abaganga n’imiti mu mavuriro cyane cyane ayo mu bice by’icyaro

Aba bana bagejeje ibitekerezo byabo kandi ku muryango wa Children’s Voice Today [CVT] bawusaba ko wabigeza mu nteko ishinga amategeko bigasuzumwa.