Print

Nyanza: Abantu 24 bahamijwe n’Urukiko ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2020 Yasuwe: 975

Muri bo umwe witwa Nsengumuremyi Evariste, ni we wabaye umwere ku byaha yari akurikiranyweho, icyenda bakatiwe gufungwa imyaka 20, barindwi bakatirwa imyaka 15, umwe yakatiwe imyaka 10, umwe akatirwa imyaka itanu naho batandatu bakatirwa imyaka ibiri ariko bahita barekurwa kuko icyo gihe bakimaze muri gereza.

Abakatiwe gufungwa imyaka 20 ni; Nizeyimana James, Habakwiha Celestin, Basore Jean-Damascène, Hategekimana Emmanuel, Gashirabake Joseph, Gakumba Jean de Dieu, Ndamenye Jean, Bikorimana Emmanuel na Minani Jean Marie.

Abahanishijwe gufungwa imyaka 15 ni; Mukamurenzi Rose Dadari, Bavugirije François, Namuhoranye Pascal, Niyigena Jean, Nyiraneza Afusa, Kanyarubungo Nasoro na Nzabandora Japel.

Uwahanishijwe gufungwa imyaka 10 ni Bizimungu Joseph uzanatanga ihazabu ya miliyoni 2Frw. Nshimiyimana Innocent yahanishijwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 1Frw.

Abakatiwe imyaka ibiri y’igifungo n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ni; Nsengiyumva Levi Abdoul, Ndamyubuhake Sylvere, Tuyizere Emmanuel, Madamu Esperance, Munderere Frodouard na Musabyimana Jonas.

Aba bose uko ari 25 bafatiwe ahantu hanyuranye harimo Rusizi, Rubavu na Kigali muri 2017. Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyweho ibyaha birindwi ari byo; kurema no gutunganya umutwe w’abagizi ba nabi, kuba mu ishyirahamwe ry’iterabwoba.

Hari kandi kugira uruhare mu bikorwa by’ishyirahamwe rikora iterabwoba cyangwa rikora ikintu cyose cyongerera ubushobozi irindi shyirahamwe ry’iterabwoba, ubugambanyi mu gushishikariza gukora iterabwoba, ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Baregwaga kandi ibyaha byo gukwirakwiza mu buryo butemewe n’amategeko intwaro, amasasu n’ibindi bizikoreshwamo no kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge.

Uru rubanza rwasomwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Skype, kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Abasomewe bakaba bafungiwe muri gereza ya Nyanza abandi muri Gereza ya Nyarugenge.

Inkuru ya IGIHE