Print

Covid-19: Abantu 6 banduye Coronavirus mu Rwanda hakira 2 kuri uyu wa Gatanu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 May 2020 Yasuwe: 544

Kuri uyu wa Gatanu, mu Rwanda habonetse abantu batandatu bashya basanganywe Coronavirus mu bipimo 1,340 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura ugera kuri 355. Abakize bo biyongereyeho babiri baba 247, abakirwaye ni 108.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Gicurasi 2020,Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga, Jutta Urpilainen, ku bijyanye n’imikoranire hagati ya EU n’u Rwanda, ashima inkunga y’uyu muryango mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus no mu bindi.

Icyo kiganiro byabaye mu rwego rwo gushimangira umubano usanzwe ukomeye hagati y’u Rwanda na EU, Perezida Kagame anaboneraho gushimira EU inkunga idahwema kugenera u Rwanda by’umwihariko muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Perezida Kagame yagize ati: “Nagiranye ikiganiro cyatanze umusaruro na Komiseri ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri EU Jutta Pauliina Urpilainen, mu rwego rw’umubano ukomeye urangwa hagati y’u Rwanda na EU. Twashimye cyane inkunga ikomeje kandi ikenewe EU yageneye u Rwanda yo guhangana n’Icyorezo cya COVID-19, mu bundi bufasha butandukanye.”

Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye umubano mwiza isanzwe ifitanye na EU, ndetse yiyemeje gukomeza kuwusigasira binyuze mu bikorwa bitandukanye bihuza ibyo bihugu byombi.

Ubufatanye mu iterambere hagati y’u Rwanda na EU bushingiye ahanini kuri gahunda y’imyaka itandatu yatangiye mu mwaka wa 2014 kugeza muri uyu mwaka wa 2020; iyo gahunda yitwa “National Indicative Programme for Rwanda” yunganira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.

Binyuze mu Kigega cyagenewe gushyigikira iterambere (European Development Fund/EDF), EU yageneye Leta y’u Rwanda miriyoni 460 z’Amayero (arenga miriyari 488 z’amafaranga y’u Rwanda).

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na EU wibanda ku bufatanye bugamije iterambere ryo mu cyaro, kuzahura urwego rw’ingufu n’imiyoborere myiza, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Mu kuzahura urwego rw’ingufu n’ibikorwa remezo, EU yibanda ku gukusanya no gukwiza mu gihugu amashanyarazi aturuka ku ngufu zisubira, gushyigikira gahunda ya Leta yo gukwiza amashanyarazi, kunoza serivisi z’amashanyarazi no gushyigikira gahunda y’ingufu zituruka ku myanda y’ibimera n’inyamaswa (biomass).

Mu iterambere ry’icyaro n’umutekano w’ibiribwa, EU yibanda ku gutera inkunga ibikorwa bigamije kongera ibiribwa no kurwanya imirire mibi bijyana no gushyigikira urwego rw’ubuhinzi.

Ibyo biza byiyongera ku biganiro bisanzwe bihuza ubuyobozi ku mpande zombi mu rwego rwo gutsura umubano mu bya Politiki, byibanda ku mibereho myiza y’Abaturarwanda, uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubutwererane mu Karere.

Mu miyoborere, imibereho myiza n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, EU ishyigikira ibikorwa bigamije gukorera rubanda, gahunda zigamije gusigasira uburenganzira bwa muntu no gushyigikira ibikorwa bya sosiyete sivile.