Print

Hamazwe impungenge ku bibazaga kuba hagiye gufungurwa ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’intara zose bitazatuma Coronavirus ikwira igihugu cyose

Yanditwe na: Martin Munezero 30 May 2020 Yasuwe: 4934

Ibi Dr Nzanzimana yabivugiye mukiganiro yagiranye na kt radio anatanga ishusho ya corona virus mu Rwanda ndetse anagaragaza uko u Rwanda ruhagaze muguhangana na corona virus .

Mu kongera umuvuduko mu gupima corona virus Dr. Nsanzimana yavuzeko mu ntara y’uburasirazuba kubitaro bya Rwamagana hoherejwe imashini ifite ubushobozi bwo gupima corona virus arinayo mpamvi ibipimo bisanzwe bifatwa kumunsi bigiye kujya byiyongera.

Dr.Nsanzimana Sabin umuyobozi wa RBC

Anavugako kandi u Rwanda rwiteguye neza kugirango ifungurwa ry’ingendo n’imirimo bizaba kuwa 01 kamena bitazahungabanya urwego u Rwanda ruriho muguhangana na corona virus

Ati”gufungura ingendo hagati yintara n’umujyi wa Kigali ntampungenge biteye kuko ibipimo byamaze gufatwa bigaragaza ko nta virus iri mu mujyi wa Kigali”.

Yavuze kandi ko habanje igikorwa cyo gupima abantu bazakora muri service zigiye gukomorerwa nk’abamotari ndetse nabandi bafite aho bahurira nabantu benshi mu rwego rwo kwirinda ikwirakizwa rya corona virus mubantu.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 64,268 muribo 349 bamaze kwandura, 245 bamaze gukira mugihe 104 bakirwaye.