Print

Miss Muyago umukunzi wa Kimenyi Yves yavuze ku Nda bivugwa ko atwite atera utwatsi iby’ubukwe

Yanditwe na: Martin Munezero 30 May 2020 Yasuwe: 3715

Muyango Claudine wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda mu 2019 yababajewe n’ayo makuru yita ibihuha n’ibinyoma aho yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko adatwite ndetse nta n’umushinga w’ubukwe afite. Yagize ati:

Naratunguwe, nabibonye ku mbuga nkoranyambaga mbanza kugira ngo ni bimwe byaho, nyuma natunguwe no kubibona mu bitangazamakuru nizeraga ko ari iby’umwuga.

Mbabwije ukuri sinakabaye mvuga ibi, ariko rwose sintwite, ubukwe bavuga sinzi aho babukuye. Iyo ukundana n’umuntu muba mwanabukora ariko barabeshye kuko igihe ntikiragera. Ibyo kuba ntwite byo ntabwo umuntu abihisha kuko bibaye aribyo byaba ari ikibazo cy’ibihe kuko amaherezo mba nzabyara ariko si byo.

Amakuru yavugwaga kuri aba bombi yahamyaga ko amafaranga yaguzwe Kimenyi Yves mu minsi ishize ava muri Rayon Sports yerekeza muri Kiyovu Sports ariyo argiye kwifashishwa mu myuteguro yo gukora ubukwe kuko umukobwa yari atwite.

Miss Muyango Claudine yavuze ko yabanje gusaba ibitangazamakuru byatangaje aya makuru kuyanyomoza binyuze aho byatangarije ariko biramutse bitagenze gutyo yakwiyambaza inzego zibishinzwe. Ati:

Nkunda guha abantu amahirwe, barambeshyeye ariko nahisemo kubasaba kunyomoza ibyo bambeshyeye, nibatabikora ndiyambaza inzego zibishinzwe kuko hari ibyo bangije mu gihe bavugaga biriya, hari ingaruka bikomeje kungiraho rero bagomba kundenganura kuko barandenganyije.

Mu 2019 nibwo Muyango na Kimenyi bahishuye iby’urukundo rwabo ndetse kuva ubwo ku mbuga nkoranyambaga bahora basimburana mu kubwirana amagambo y’urukundo.


Comments

karekezi 31 May 2020

Ndagira inama uyu mukobwa "kwitonda" (to pay attention).Kubera ko nakomeza gukururana no kwishimana n’uyu muhungu nta gikumwe,bishobora kugarukira aho bagatandukana.Kubera ko akenshi abahungu bahararukwa vuba,cyanecyane iyo muryamanye.Ingero ni nyinshi cyane.Nubwo ntabimushinja,yibuke ko Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana ubuzima bwose.Ibindi biba ari icyaha kizabuza millions z’abantu kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nubwo ababikora bumva bari mu ijuru.Ni icyaha kibabaza Imana cyane.