Print

Intare ebyiri zateraniye umugore ushinzwe kurinda icyanya zibamo ziramurya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 May 2020 Yasuwe: 4935

Uyu mugore w’imyaka 35 warindaga Shoalhaven Zoo iherereye ku birometero 150 uvuye mu mujyi wa Sydney,yariwe n’izi nyamaswa z’inkazi mu maso no mu ijosi zimusiga yataye ubwenge.

Uyu mugore yariwe n’izi nyamaswa ubwo yarimo gukora isuku muri iyi zoo nkuko byatangajwe na Polisi.

Abashinzwe iki cyanya bavuze ko bari gukorana na Polisi mu iperereza ndetse bagiye kongera umutekano w’abakozi babo.

Abaganga babonye uyu mugore muri iki cyanya imbere,batangaje ko nyuma yo kuribwa n’izi ntare yasigaye yataye ubwenge ari kuvirirana.

Ushinzwe serivisi y’Imbangukiragutara muri New South Wales, Faye Stockmen yagize ati “Igitero uyu mugore yagabweho cyari giteye ubwoba cyane.”

Uyu Faye yavuze ko batewe ubwoba cyane n’ibikomere uyu mugore yatewe n’amenyo y’intare mu maso ndetse avuga ko ariko kazi kabi cyane akoze kuva yatangira gutwara Ambulance.

Ati “Aka niko kazi kabi cyane nkoze.Ntabwo nigeze mpura n’akazi kameze gutya mu buzima bwanjye.Kwinjira mu cyanya cy’intare bwa mbere byanteye ubwoba cyane.Twagombaga kwinjira aho intare ziba n’amaguru.”

Uyu madamu Brown wariwe n’intare yahise ahamagarizwa indege iza kumutwara imujyana mu bitaro bya St George Hospital biri mu mujyi wa Sydney.Umuryango we wahise ubimenyeshwa.

Si ubwa mbere inyamaswa ziriye umuntu muri Shoalhaven Zoo kuko muri 2014,ingona yafashe ukuboko kwa mukerarugendo irakuruma imbere ya bagenzi be 60 bari kumwe bishwe n’ubwoba.

Abakozi bahise batabara bagerageza gukanga iyi ngona irekura ukuboko k’uyu muntu gusa yari yakomeretse cyane.