Print

Kemi yarahiriye kwandagaza umuhanzi Davido kubera inabi yamugiriye

Yanditwe na: Martin Munezero 31 May 2020 Yasuwe: 1782

Uyu munyamakuru umenyerewe mu nkuru zicukumbuye ndetse n’izerekeye ubuzima yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko agiye kongera kwandagaza Davido “Ibigezweho, ndi hafi kongera kwandagaza Davido nanone ibyo namaze kubifataho umwanzuro kabone yasaba imbabazi”, Uyu munyamakuru yavuze ko agomba kumwandagaza ariko ntiyabisobanura neza.

Kemi Olinloyo yavuze ko nubwo yasaba imbabazi kubyo yakoze atamubarira gusa amagambo yateje urujijo kuko atigeze asobanura icyo bapfa ahubwo akerekana ko arajwe inshinga no kumushyira ku karubanda.

yanongeyeho “Nubwo yasaba imbabazi z’ibyo yakoze ntabwo nzigera mbyemera,mu kiganiro mperuka kugirana na Sahara TV navuze ko nakubabariye ariko ntabwo nigeze nibagirwa abafana bawe baracyashaka kumenya ibyo wakoze warambabaje isura yanjye irahindana” .Aha Kemi yasobanuraga ko agomba kwandagaza Davido