Print

Amanda arangiza inshuro zirenga 50 ku munsi iyo ari gutera akabariro,yabaye imbata y’imibonano mpuzabitsina[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 May 2020 Yasuwe: 15607

Kuri Amanda, ibi bishobora kubaho ahantu hose, mugihe ari kumwe nabagenzi be, mu gihe ari kukazi aho akora mu iduka rigurisha ibicuruzwa byabana. Nubwo wakumva ko ari ibintu byiza ku mukobwa/umugore, aho kuba umugisha, benshi bafite ikibazo nk’icya Amanda bemeza ko bavumwe.

Umwaka ushize, Gretchen Molannen w’imyaka 39 ukomoka muri Floride, yiyahuye nyuma yo guhangana n’iki kibazo, kizwi ku izina rya PSAS (Persistent Sexual Arousal Syndrome ), ni ukuvuga guhora ufite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe cy’imyaka 16 yose.

Amanda Grace nawe ukomoka muri Floride avuga ko amakuru yo kubona ameze gutyo yari agoye cyane kwakira, yagize ati:

Ntabwo bishimishije na gato, ushobora kuvuga ko byahindutse iyicarubozo. Iyi miterere igenga ubuzima bwawe rwose kandi ni nko kubaho nabi. Nshobora kugira kurangiza inshuro 50 ku munsi umwe, na gatanu cyangwa icumi mugihe cy’isaha imwe. Bibaho iyo ndi kumwe n’inshuti zanjye cyangwa hanze kumugaragaro kandi biteye isoni cyane. Biranyica imbere. Ngomba gusa kwihangana nkamwenyura mu kujijisha ko nta kibi kiri kuba.

Amanda Grace yakomeje avuga ko kenshi na kenshi hari ubwo atekereza kwiyahura iyo byamuyobeye, ariko akanga ko bimubera urwitwazo, ati:

Iyo nabaga ndi hasi cyane byanyobeye, natekerezaga kwiyahura ariko nagombaga kwizeza ko ntazigera nifashisha ibintu nk’ibyo kandi ko kwiyahura bitazambaho. Kurangiza k’umugore byagombye kuba ari ibyiyumvo byiza, ariko mbigira buri munsi kandi igihe kinini cyane ku buryo mporana ubwoba n’igisebo bya buri gihe. Nkiri umwana sinari nzi ibyambagaho – Natekerezaga ko byari ugukunda imibonano gukabya.

Amanda yabanje kurwara iyo ndwara afite imyaka umunani gusa, ariko yatinyaga kubwira umuntu uwo ari we wese. Mu mwaka wa 2008 ni bwo yamenye ibya PSAS nyuma yo kumva ikiganiro kuri radiyo.

Kuva icyo gihe yagerageje gukomeza ubuzima bwe, ndetse afite imyaka 20 atangira gukundana, ariko yemera ko atabashije kugirana umubano uhamye n’umukunzi we kuko abagabo baba babyungukiramo cyangwa bagaterwa ubwoba nabyo. Yagize ati: “Nabanye n’abasore bake, ariko biragoye – Narabibonye.”

Abasore bamwe baba babifitiye ubwoba kandi batinya. Ati: “Nishimye ko nagize ubutwari bwo kubwira umuryango wanjye kandi bose barabyumvise kandi baranshyigikiye.”




Comments

Yayi Boniface 3 June 2020

B ntabwo afite ingeso y’Ubusambanyi afite uburwayi bwo kumva ashaka gukora buri kanya imibonano mpuzabitsina. Abantu nkawe ni bamwe bafata uwahahamutse ngo yatewe n’abadayimoni.


B 31 May 2020

Abantu batazi Imana bumva ko igisubizo cyose cy’ubuzima kiri mu biganza by’abaganga. Oya, abatuye Imana, akayereka ko azareka ingeso y’ubusambanyi , yakira rwose.