Print

Umuvugabutumwa Eliane Niyongira wo muri Zion Temple yagabye igitero kuri Safi Madiba none nawe yamureze

Yanditwe na: Martin Munezero 31 May 2020 Yasuwe: 7488

Ikinyamakuru Igihe cyanditse inkuru cyemeza ko gifite gihamya y’ikirego Safi Madiba yatanze muri RIB asaba ko hakurikiranywa umuvugabutumwa Eveline wifashishije inkuru we yita ubuhemu yagiye akorerea abagore batandukanye barimo Parfine na Judith.

Ni ubutumwa yanyujije ku murongo we wa youtube avuga ko yatangaga inyigisho ku bantu bangiza ndetse bakanakinisha amarangamutima yabandi, bivugwa ko uyu muvugabutumwa asanzwe atambutsa inyigisho ze kuri youtube channel yitwa Ineza B TV.

Pasteur Eveline yabwiye ikinyamakuru Igihe ko adatewe ubwoba no kuregwa muri RIB “Narege niba naramwangishije abantu, sinziranye nawe nta n’aho turahurira, sindi umuhanzi ngo ni ishyari, sinziranye na Judith. Ibyo navuze sinabikuye kwa Safi, Judith cyangwa Parfine. Yakareze ababishyize hanze. Niba mu bantu babivuze Eliane ari we ufitanye ibibazo na we narege. Sinavuze Safi kuko yanze murumuna wanjye ahubwo navuze abantu bababaza abandi.”

Yakomeje agira ati ”Byose byaravuzwe ku mbuga nkoranyambaga, mfite source [aho byavuye] nta kibazo nandege. Ntabwo yigeze amvugisha. Kereka niba ari njye nsina ngufi aciyeho ikoma. Nta cyaha na kimwe nakoze nta tegeko nishe navuze ibivugwa. Narimo nigisha ku kintu kitwa gukinisha amarangamutima y’abantu, urukundo ni iki? Kuki dushaka gukinisha urukundo.”


Comments

Maombe 1 June 2020

Nta buvugabutumwa mbonye aho ni bamwe bari koreka aba christu.. Uwo ningirwa muvugabutumwa kuko niba asoma bibiriya yakagiye amenya ingero zo muri bibiriya atanga zijyanye nubuzima bwa muntu bwiyi minsi..
Arinjye namukubita igiti kinshi then nkanamujyana mwishuri rya theology


1 June 2020

Ntakuntu yakurikiranwa adakoresheje umustar nka madiba


theo 31 May 2020

ariko se ababa bavugabutumwa basebanye, bibiliya yabaye nto kuburyo bajya gusebanya muri Bible harimo ingero zose zikenewe sinumva impamvu satani atuma bajya muntambara


theo 31 May 2020

ariko se ababa bavugabutumwa basebanye, bibiliya yabaye nto kuburyo bajya gusebanya muri Bible harimo ingero zose zikenewe sinumva impamvu satani atuma bajya muntambara


karekezi 31 May 2020

Ariko se ubundi,abagore bemerewe kuba pastors?Dore icyo bible ibivugaho:Hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.