Print

Padiri w’Abahindu yaciye umutwe umuyoboke we mu rwego rwo gutambira imana igitambo ngo ihagarike Covid-19

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 May 2020 Yasuwe: 4164

Uyu mwigisha w’Umuhindu witwa Sansari Ojha w’imyaka 72 bivugwa ko yari yasinze ndetse n’uyu mugabo yaciye umutwe ngo nawe bari basangiye inzoga n’ibiyobyabwenge.

Uyu mupadiri w’abahindu ngo yasabye uyu muyoboke we kumuca umutwe kugira ngo batambire ikigirwamana cyabo igitambo nacyo gihagarike Coronavirus.
Ojha yakase umutwe w’umugabo w’imyaka 54 witwa Saroj Kumar Pradhan ku gicaniro cy’urusengero rwitwa Brahmani Devi ruherereye ahitwa Narasinghpur.

Ubu bwicanyi bwabaye mu rukerera rwo ku munsi w’ejo ubwo aba bombi bari bamaze kugirana ibiganiro bigayitse.

Umugenzacyaha witwa Ashish Kumar Singh yavuze ko uyu mupadiri wari wasinze cyane,akimara guca umutwe uyu mugabo yahise ajya kwirega ku biro bya polisi yabaye nk’umusazi.

Ojha yabwiye Polisi ko imana y’ingore yamusuye mu nzozi imusaba gutangaho ubuzima bw’umuntu igitambo kugira ngo nayo ihagarike Coronavirus yayogoje isi.

Uhagarariye abapolisi b’ahitwa Athagarh, Alok Ranjan Ray,yabwiye Gulf News ati “Padiri yavuze ko yabonye imanakazi mu nzozi,imusaba gutamba igitambo cy’ubuzima bw’umuntu kugira ngo ihagarike Coronavirus.Kugira ngo ashimishe iyo manakazi yahisemo guca umutwe umuntu.”

Polisi yavuze ko yahise itangira iperereza hanyuma umurambo wa Pradhan ujya gusuzumwa.Intwaro uyu mwicanyi yakoresheje nayo yasanzwe ku gicaniro.

Amakuru avuga ko uyu mupadiri Ojha yagiranaga amakimbirane na Pradhan aturutse ku giti cye cy’amatunda cyari cyegereye urusengero rwe.

Mu buhindi harabarurwa abantu 4,797 bamaze kwicwa na coronavirus dmu gihe abamaze kuyandura ari 167,442.