Print

Leta y’u Rwanda yasubitse igitaraganya ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali no gutwara abantu kuri moto

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2020 Yasuwe: 6438

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kamena 2020,ubwo abantu biteguraga kongera gusubira mu ntara hirya no hino ndetse n’abamotari bashyushya moto zabo ngo basubire mu kazi,Leta y’u Rwanda yavuze ko izi ngendo zikibujijwe.

Itangazo rigira riti "Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020."

Ku wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME yari yafashe imyanzuro igira iti " Ingendo zemewe gusa hagati mu Ntara. Ingendo hagati y’Intara zitandukanye cyangwa Intara n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, ariko zizasubukurwa ku itariki ya 01 Kamena 2020.

Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora gukomeza kwifashishwa mu gutwara ibintu babigeza ku bandi. Bizongera kwemererwa gutwara abagenzi guhera ku itariki ya 01 Kamena 2020."

Uyu mwanzuro ufashwe mu gihe abamotari bo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze igihe mu myiteguro itandukanye mu kureba uko bazakora neza akazi kabo banirinda ikwirakwizwa rya Covid 19.

Guhera kuwa kabiri w’iki cyumweru,abamotari bazindukanye moto zabo bajya kunoza imyiteguro ya nyuma ndetse banahabwa amabwiriza y’uko bazakora akazi.

Itariki ya 01 Kamena 2020, abatwara abagenzi kuri moto bari bayitiriye ‘Save The Date’ nyuma yo kumara amezi asaga abiri badakora gusa birangiye basabwe kongera gutegereza.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru,ahantu hatandukanye abamotari bahuriraga mu Mujyi wa Kigali, babanzaga gufatwa ibipimo bya covid 19, nyuma yaho bagahabwa andi mabwiriza y’uko bazitwara nibagera mu muhanda.

Imyiteguro yose yari yamaze kurangira ndetse na RURA yamaze gusohora ibiciro by’ingendo gusa ku munota wa nyuma gusubukura izi ngendo birasubitswe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.

Icyemezo cyo gufungura moto n’amagare n’imodoka zitwara abantu n’ibintu hirya no hino mu buryo bwa rusange cyishimiwe na benshi kuko hari abataragera mu ngo zabo kuva gahunda ya Guma mu rugo yatangira gusa bose basabwe kuba bategereje imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yo kuwa 02 Kamena 2020.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 370 banduye, 256 barayikize mu gihe 113 bakitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi witabye Imana ari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba. Yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.

Nyuma y’aho habonetse abarwayi 11 uyu munsi,hahise hasohoka itangazor riturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe rivuga ko ingendo za moto, n’izijya mu ntara cyangwa ziva mu ntara zijya mu mugi wa Kigali zibaye zikomeje gusubikwa.