Print

Wizkid yavuze amagambo asingiza Imana kubera urupfu rwa George Floyd umwirabura wishwe urw’agashinyaguro muri Amerika

Yanditwe na: Martin Munezero 1 June 2020 Yasuwe: 5338

George Floyd yarishwe maze amashusho y’uko byagenze afatwa n’abagenzi hifashishijwe telephone ngendanwa, Derek Chauvin yatsindagiye igihe kinini ivi rye ku ijosi rya George uruhande rw’iburyo bimara iminota umunani n’amasegonda mirongo ine n’atandatu, Chauvin avuga ko yafashe icyo cyemezo nyuma y’uko George Floyd yabajijwe ikibazo agatinda gusubiza byonyine, ahabwa igihano cyamuviriyemo gupfa.

Nyuma y’aho umuhanzi Wizkid aboneye iby’urupfu rwa George Floyd rwakurikiwe n’urw’umwana w’umukobwa nawe wiciwe muri Nigeria n’ubundi n’umupolisi yavuze amagambo asingiza Imana ko ikomeje kwigaragaza “Abapolisi bari kwica abirabura bo muri America, abapolisi bo muri Nigeria bica abanya-Nigeria ariko Imana yaraturinze”.

Beyoncé nawe yasabye abamukurikira ko niba bashaka ko abari kumwe n’uwishe Floyd nabo bahanwa, basinye ku nyandiko ibisaba izwi mu rurimi rw’ icyongereza nka petition. Beyoncé na Wizkid agaragaye atambutsa ubutumwa bwe ku rupfu rwa Floyd, nyuma y’uko ibindi byamamare nabyo byagize icyo bivuga.

Mu bamaze kugira icyo babivugaho harimo Viola David, LeBron James, Gabrielle Union, Gigi Hadid, Taylor Swift, ndetse n’ abandi benshi cyane. Urutse abagerageje kuba bavuga bifashishije imbuga zabo, hari n’abifatanyije n’ abigaragambya ku mihanda. Tinashe na Real Housewives of Atlanta Porsha Williams, ndetse n’abandi.