Print

Itorero rya satani rya mbere muri Afurika ryamaze kwiyandikisha kumugaragaro

Yanditwe na: Martin Munezero 1 June 2020 Yasuwe: 8026

Inshingano z’iryo torero ngo ni ukubanza kwigisha abaturage ku nama nkuru y’idini rya Satani no gukemura imyumvire itari yo ku bijyanye n’imigenzo ya Satani ndetse n’ubwoba bwa Satani.

Umwe mu bashinze iri torero rya satani muri Afurika y’Epfo, Riaan Swiegelaar, avuga ko kugirango bashobore kwiyandikisha byatwaye imyaka 4 yose. Iri torero rifite inama nkuru igizwe n’abantu 7 bahagarariye guhagararira satani muri Afurika y’Epfo. Aganira na radiyo zaho muri Afurika y’Epfo, Riaan Swiegelar yagize ati:

Igihe ku bwanjye namenyaga ibya satani, ntabwo mu by’ukuri byari umuryango wateguwe. Kandi nta bari bawuhagarariye ku buryo nagombye gushaka inzira mu mwijima niko nabivuga, kugeza ubwo mpuye na bagenzi bacu ba satani nuko duhinduka abantu bafitanye isano. Ni ngombwa rero kugira itsinda ryumvikana rihuje ibitekerezo kandi dushobora guhura.

Ku bwa Swieglar, wakuriye mu muryango wo hagati ariko ukomeye mu idini ya gikirisitu, “igitekerezo nyamukuru kuri satani ni ubwenge bwihariye no kubaho udahangayikishijwe n’icyaha cyatewe n’andi madini biturutse ku bushake bwa muntu.”

Sweiglar avuga ko umuryango we utagira inzika kandi ko wemeye amahitamo ye.


Comments

2 June 2020

Mugisha
Abakorera satani ninjiji Kandi ntajuru bazabona Gusa birababaje nukuri Imana iryodini iriturinde Murwanda rwacu


munyemana 1 June 2020

Biteye agahinda.Ariko n’andi madini menshi akorera Satani nubwo yiyita ko akorera Imana.Idini yose ikora ibyo Imana itubuza,cyangwa yigisha ibitandukanye nuko bible ivuga,iba ikorera Satani.Urugero,amadini usanga ashyigikira intambara zibera mu isi.Urugero,igihugu cya IRAN kiyoborwa n’idini ya Kisilamu y’aba Shia.Nyamara yigisha gusenya Israel.Mu ntambara yabaye mu Rwanda,wasangaga amadini asengera abasirikare ba Leta ngo batsinde FPR bitaga umwanzi.Muli Genocide,amadini n’abayoboke bayo nibo bayikoze.Millions and millions z’abantu basambana,biba,barya ruswa,babeshya,barwana mu ntambara,etc...bose bitwa abakristu cyangwa abaslamu.Ibyo bakora,byerekana ko "bakorera Satani".