Print

Abantu barindwi banduye Coronavirus mu Rwanda, batandatu barayikira kuri uyu wa Mbere

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 June 2020 Yasuwe: 1208

Amakuru mashya ya COVID-19 mu Rwanda kuri uyu wa mbere:

▪︎Habonetse abarwayi 7 kuri uyu wa Mbere.
▪︎Abanduye bose ni 377.
▪︎Ibipimo byafashwe uyu munsi ni 1,083
▪︎Hakize 6 (Hamaze gukira 262 muri rusange)
▪︎Abakirwaye ni 114.
▪︎Hamaze gupfa umuntu umwe.

Abantu bari gusanganwa ubwandu bushya muri iyi minsi biganjemo abakurwa mu bashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka n’abo bakorana.

Abaturarwanda barasabwa gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo bakurikiza amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa, kubahiriza intera ya metero ndetse no gukaraba kenshi n’amazi meza ndetse n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Ikigo k’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) yatangaje amabwiriza agomba kubahirizwa n’abakora cyangwa abagana mu nzu zitunganya uburanga (salons) mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ayo mabwiriza yahujwe n’amabwiriza y’ubuziranenge asanzwe yarashyizweho na RSB ashimangira kwimakaza ubunyamwuga ku batunganya uburanga; ndetse aje gushimangira umusaruro w’urugendo RSB yakoranye n’abakora umwuga wo gutunganya uburanga guhera mu mwaka wa 2016, aho bagiye bahabwa amahugurwa atandukanye arebana n’ibisabwa n’ibigomba kuzuzwa mu mu kubahiriza amabwiriza agenga uwo mwuga.

Mu kiganiro Umuyobozi wa RSB Murenzi Reymond yagiranye n’Imvaho Nshya, yatangaje ko ayo mabwiriza yo kwirinda COVID-19 areba ahatangirwa serivisi zo gutunganya uburanga ku bagabo n’abagore zirimo gutunganya imisatsi, kogosha ubwanwa, gutunganya uruhu, kugorora ingingo, guca imanzi, gutunganya inzara n’izindi.

Yagize ati: “Kimwe mu bikubiye muri ayo mabwiriza ni ukubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha, arimo kwambara udupfukamunwa n’amazuru, guhana intera ya metero, gukaraba intoki kenshi gashoboka bakoresheje amazi ndetse n’isabune cyangwa imiti yabugenewe.”

Ahatangirwa serivisi hagomba kuba hafite akuma gapima umuriro

RSB ishimangira ko buri nzu itangirwamo serivisi zo gutunganya uburanga igomba kuba ifite igikoresho cyo gupima umuriro w’umuntu utamukozeho (forehead thermometer).

Murenzi Raymond yagize ati: “Buri nzu itunganya uburanga yagombye kuba ifite ka kuma gapima umuriro ku muntu winjiye, kugira ngo uwaba afite ibimenyetso bya COVID-19 afashwe guhuzwa n’inzego zibishinzwe no kugera kwa muganga byihuse.”

Avuga ko umubare w’abantu bahurira muri izo nzu ugomba kugabanywa ndetse n’abatanga n’abahabwa servisi bagakomeza kwita ku ngamba zo kwirinda.

Ati "Hari aho twagiye tubona ko bidashoboka guhana intera nko hagati y’uwogosha n’uwogoshwa, hagati y’udefiriza n’udefirizwa, uca inzara n’uzicibwa… Twagennye uburyo intebe igomba kuba iteye ugereranyije n’igikuta ndetse n’aho uwogosha cyangwa udefiriza agomba kuba ahagaze ugereranyije na mugenzi we umukurikira.”

Intebe umukiriya yicaraho igihe ahabwa serivisi igomba kuba isukuye, igaterwa umuti wabugenewe mbere yo kuyicazaho undi mukiriya, kandi hagati y’intebe n’indi hakabamo intera ya metero imwe n’igice (m1.5), na metero imwe hagati yayo n’igikuta.

Ibikoresho byifashishwa mu gutunganya uburanga bigomba guhorana isuku, bibungabunzwe kandi bigasukurwa hakoreshejwe imiti cyangwa arukoro zica mikorobe mbere yo guha serivisi buri mukiriya. Aho bishoboka ibyo bikoresho bigomba gukoreshwa inshuro imwe.

Ibinyabutabire nka z’arukoro, verini, makiyaje n’ibindi bikoreshwa mu kwita ku bakiriya bigomba kuba byujuje ubuziranenge. Arukoro ntigomba kujya munsi ya 60 % by’umwimerere wayo nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’ubuziranenge.

Ibyo abakora muri ‘salons’ bagomba kuzuza

RSB ivuga ko buri mukozi utunganya ubwiza agomba kuba afite ubumenyi n’ubushobozi bijyanye na serivisi atanga, afite ubwisungane mu kwivuza cyangwa ubundi bwishingizi bw’ubuvuzi.

Umukozi wumva afite ibimenyetso bya COVID-19 agomba kuguma mu rugo, akabimenyesha ubuyobozi bwe n’urwego rw’ubuzima rubishinzwe.

Mbere yo gutangira akazi bagomba gupimwa umuriro ndetse bakaza ku kazi bambaye imyenda isukuye, kandi mbere yo gutanga serivisi bakambara umwenda w’akazi usukuye.

Bagomba kwambara udupfukamunwa, uturindantoki mu biganza byabanje gusukurwa hifashishijwe amazi meza n’isabune.

Birabujije kunywera itabi, kurira cyangwa kunywera ahatangirwa serivisi .

Imyirondoro y’abakiriya igomba kwandikwa ikanagirwa ibanga

Murenzi yavuze ko uretse gupima abakiriya umuriro, bagomba no gutanga imyirondoro yabo, aderesi n’igihe bahagrereye, ndetse n’ibisubiso ku bibazo bijyanye n’ibindi bimenyetso bya COVID-19.

Ati: “Mu rwego rwo gukusanya amakuru, igisabwa cyane cyane muri izi nzu zitunganya uburanga ni uko ababagana bagira aho bandikwa ariko ayo makuru akabikwa ku buryo bw’ibanga butakoreshwa n’undi uwo ari we wese, uretse gusa inzego zibifitiye ububasha igihe hagaragaye ikibazo kijyanye n’icyo cyorezo.”

Abakiriya kandi bagomba kwibutswa ingamba z’isuku n’izo kwirinda mu magambo no mu nyandiko imanitse ahantu hagaragarira buri wese.

Abakiriya bagomba kubahiriza gahunda y’isuku n’intera ya metero, abataragerwaho na serivisi bagategerereza hanze mu kwirinda umubyigano.

Buri mukiriya agomba kwambara agapfukamunwa hubahirizwa amabwiriza agena ikoreshwa ryako, uretse igihe ahabwa serivisi isaba kukavanamo.

Serivisi zishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Abayobozi b’inzu zitunganya uburanga barasabwa kwimakaza ikoranabuhanga mu kwishyurwa serivisi batanga, hirindwa ibyago byo gukwirakwiza icyo cyorezo binyuze mu ihererekanywa ry’amafaranga.

Basabwa kumenyesha urwego rw’ubuzima rubishinzwe mu gihe hari umukiriya cyangwa umukozi ugaragaje ibimenyetso bya Koronavirusi, gukoresha abakozi b’ingenzi no gushyiraho gahunda y’uko basimburana mu rwego rwo kugabanya umubare w’abantu, bakanagenzura uburyo amabwiriza y’isuku n’ayo kwirinda yubahirizwa.

Abakora uyu mwuga kandi basabwa kuba bafite aho banditswe n’urwego rubishinzwe, bafite inyandiko igaragaza urutonde rwa serivisi n’ikiguzi cyazo, bapimisha abakozi babo indwara zandura byibuze buri mezi ane, bafite ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze n’ibyo kuzimya inkongi, amazi meza ahagije, ubwiherero bw’abagabo n’ubw’abagore bitandukanye, n’igikoresho kihariye cyo gukusanyirizamo udupfukamunwa kiyongera ku k’imyanda isanzwe.

Ikindi basabwa kugira aho kumena amazi yakoreshejwe, guhorana isuku ndetse n’inyubako zikaba zifite aho kwakirira abakiriya hahagije, ahagenewe gutangirwa serivisi n’aho gusukurira abakiriya hujuje ibikoresho bikwiriye.

RSB yamaze gutegura gahunda yo gutanga ibirango by’ubuziranenge ku nzu zitunganya uburanga, nk’uko bigenda mu zindi nzego, hagamijwe korohereza abahabwa serivisi guhitamo aho babonera servisi nziza kandi zujuje ubuziranenge.