Print

Ifoto y’umukobwa wo muri Nigeria witiranwa n’umwana wa Beyonce na Jay-Z yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Martin Munezero 2 June 2020 Yasuwe: 2399

Ivy Nina wahatanye mu irushanwa rya Big brother Nigeria yari yujuje imyaka 24 y’amavuko maze yifotoza ifoto ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, gusa ubwo Nina yashyiraga kuri Instagram.

Iyi foto yayiherekesheje amagambo yazamuye amarangamutima akomeye ku bakunzi be, yasezeye ku myaka ye y’ubwana y’imyaka 23 y’amavuko bituma abantu baha agaciro amagambo ye tuzuye ubwenge n’ubuhanga bwinshi.

“Uyu munsi ni isabukuru yanjye y’amavuko, Ndagusuhuje myaka 23, wari imyaka myiza ariko nakwigiyeho byinshi ndetse mbona byinshi bitandukanye gusa naje kugera ku mwanzuro w’uko isi ari urwego aho ushobora kwigiramo ibintu byinshi bitandukanye niteguye kwerekana ubunyamwuga no kwiyubaha muri uyu mwaka ngiye gutangira wa 24”. Aya ni amagambo ya Nina ubwo yatangazaga byinshi ku isabukuru ye.