Print

Umuhanzi w’Umuraperi yavuze uburyo yahuriye mu kabyiniro n’umukobwa wa Perezida bashinga urugo rurakomera

Yanditwe na: Martin Munezero 2 June 2020 Yasuwe: 3625

Inkuru y’umuraperi Reggie Rockstone ukomoka muri Ghana yavuzweho cyane ubwo yeruraga uko yahuye n’umugore we Zilla Limann bamaze kubyarana abana batatu nubwo uyu muraperi wigaruriye imitima y’abanya Ghana yari afite undi mwana w’umukobwa.

Abantu benshi bafite uko bafata abakobwa bo mu tubyiniro bavuga ko bataberabye no gushinga umuryango ariko umuraperi w’ibihe byose muri Ghana witwa Reggie Rockstone yatangaje ko amerewe neza kandi yishimanye n’umugore we bamenyaniye mu kabyiniro. Reggie Rockstone na Dr. Zilla Limann bahuriye nk’uko umugabo wa Zilla yabitangarije abanyamakuru.

“Umugore wanjye twahuriye mu kabyiniro, icyo gihe nabonaga ari umukobwa ukiri muto mwiza cyane ariko wirukanywe n’umugabo we,gusa yaratunguwe agira ubwoba ubwo twamenyanaga. ntabwo twigeze duhurira mu rusengero cyangwa hanze yarwo kandi tumeze neza”. Umuraperi Reggie Rockstone asobanura uko yahuriye na Dr.Zilla mu kabyiniro kandi ntacyo bimutwaye.

Dr. Zilla yavuze ukuntu ibye n’umuraperi Rockstone ari igitangaza avuga ko yemeye kuganira nawe nyuma yo kumutumaho inshuro nyinshi, icyo Limann yigaga muri Kaminuza yo muri Ghana yitwa University of Ghana Legon ndetse nawe yemeza ko bameze neza cyane.