Print

Perezida Museveni yasubitse Ifungurwa ry’amashuri kubera Coronavirus

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2020 Yasuwe: 1543

Perezida Museveni yavuze ko kongera gufungura amashuri byateza ibyago kuko igihugu kidafite ibikoresho bihagije byo gupima abanyeshuri buri byumweru bibiri binyuze mu masomo aca kuri televiziyo.

Bwana Museveni yavuze ko buri mudugudu ugiye guhabwa televiziyo ebyiri mu gufasha abanyeshuri gukomeza kwigira imuhira.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, Bwana Museveni yagize ati:

“Televiziyo ebyiri kuri buri mudugudu ni ukuvuga televiziyo 140,000 mu gihugu hose”.

Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bemerewe kongera gukora akazi kabo, ariko bakagabanyamo kabiri ku bo bari basanzwe batwara mbere yuko coronavirus yaduka.

Abamotari bo na n’ubu ntibemerewe gutwara abagenzi, ariko bashobora gutwara imizigo.

Kiliziya n’insengero, imisigiti, utubari, inzu z’utubyiniro n’inzu zikorerwamo imyitozo ngororangingo zikomeje gufungwa mu gihe cy’indi minsi 21.

Amaduka manini yemerewe kongera gufungura imiryango, ariko akagenzura ko abakiliya basiga intera hagati yabo.

Muri uku kwezi kwa gatandatu, biteganyijwe ko leta itangira gutanga udupfukamunwa tw’ubuntu mu baturage. Ndetse Perezida Museveni yategetse ko abadafite agapfukamunwa batava mu rugo.

Umukwabu wo kuba nta muntu widegembya hanze kuva nimugoroba kugeza mu rukerera urakomeje mu gihe cy’ibindi byumweru bitatu.

Bwana Museveni yanategetse ko ibyaha bishinjwa abantu 4,000 batawe muri yombi mu ntangiriro ya gahunda ya ‘guma mu rugo’ bisuzumwa, abashinjwa ibyaha byoroheje bakarekurwa.

Yavuze ko leta izakomeza gahunda yayo yo gutanga ibiribwa ku bakene.

Umunsi wo ku gatandatu w’icyumweru gishize wabaye uwa mbere Uganda igize abanduye bashya benshi cyane mu munsi umwe. Icyo gihe habonetse abarwayi bashya 84.

Ejo ku wa mbere habonetse abarwayi bashya 40, bituma umubare w’abamaze kwandura coronavirus bose hamwe muri Uganda ugera ku bantu 457.

Inkuru ya BBC