Print

Abadipolomate 2 b’Ububiligi basubiye iwabo kubera igikorwa bakoze kitashimishije ubuyobozi bw’u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 June 2020 Yasuwe: 2675

Umudipolomate wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Bubiligi, basubiye iwabo nyuma yo kujya kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu 1994, bakabikora mu buryo butashimishije ubuyobozi bw’u Rwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko aba badipolomate bahamagajwe na Guverinoma yabo ngo batahe nyuma yo gutegura rwihishwa igikorwa cyo kwibuka Abasirikare b’u Bubiligi icumi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu 1994, bakicwa ku munsi wa mbere wa Jenoside.

Ubusanzwe aba basirikare bari bashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe,bibukwa kuwa 08 Mata 2020 ariko aba badipolomate bateguye iki gikorwa batabimenyesheje MINAFFET kuwa 06 Mata 2020.

Iki gikorwa cyababaje Guverinoma y’u Rwanda ibimenyesha iy’Ububiligi ariyo mpamvu yahisemo guhamagaza aba badipolomate babo.

Uyu muhango uba buri mwaka ku wa 08 Mata buri mwaka, ndetse inshuro nyinshi witabirwa n’Abayobozi batandukanye b’u Bubiligi nk’aho umwaka ushize witabiriwe n’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel, agashyira indabo ahazwi nka Camp Kigali biciwe, ubu hubatswe inkingi 10 zibahagarariye.

Ni igikorwa cyubahwa n’u Rwanda kimwe n’ibindi byose byo kwibuka iyo bikurikije amategeko yagenwe. Gusa aba badipolomate b’u Bubiligi bo bakoze ibinyuranye n’ibyemewe mu Rwanda, birakaza ubuyobozi.

Iyi tariki aba badipolomate bahisemo gukoraho uyu muhango yababaje u Rwanda kuko yifashishwa n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bashaka kugaragaza ko aribwo yatangiye, mu gihe byemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga ko ari ku wa 07 Mata.

Ni itariki kandi yifashishwa n’abafata ihanurwa ry’indege ya Habyarimana nk’intandaro ya Jenoside, birengagiza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wamaze imyaka myinshi utegurwa, hagakorwa n’amalisiti y’Abatutsi bazicwa.

Kuri iyo tariki uyu mwaka abo badipolomate bagiye muri Camp Kigali bari kumwe n’abandi bakozi ba Ambasade, bashyira indabo ahari urwibutso rw’abo basirikare ndetse banafata umunota wo kubibuka bitamenyeshejwe Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda. Ntabwo icyo gikorwa cyari cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda.

Aba badipolomate bombi basubiye iwabo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize bajyanwa n’indege yari igiye ku mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Guillaume Kavaruganda, yabwiye IGIHE ko bitewe n’amakosa aba badipolomate bakoze, u Rwanda rwasabye ko bafatirwa ibihano, bitakorwa rwo rukabyifatira, maze igihugu cyabo gihitamo kubahamagaza.

Ati “U Rwanda ntabwo rwabirukanye ariko twasabye ko igihugu cyabo cyabafatira icyemezo. Ubwira igihugu cy’abandi uti umuntu yakoze amakosa aya n’aya turifuza ko mwamufatira ibihano, nimutabifata twe tuzabimufatira. Twe twasabye ko igihugu cyabo kibafatira ibihano, noneho kirabahamagaza.”

Abo basirikare icumi b’Ababiligi bishwe tariki ya 7 Mata 1994, bagoswe n’ingabo zahoze ari iz’igihugu (FAR), zabategetse gushyira intwaro hasi, zibemerera kubageza ku birindiro bya Loni.

Bahise bajyanwa kuri iki kigo cyari icya gisirikare (Camp Kigali), bakihagezwa bagabweho igitero cy’abasirikare basaga 100 bahungira mu nzu iri muri iki kigo, aho bagiye bikinga ku mpande, mu mfuruka z’inzu biranga biba iby’ubusa baricwa barashira.

Mu masaha abiri barwana inkundura kandi bari bambuwe intwaro, barashyize baza gutsindwa kuko barwanaga n’abafite ibikoresho mu gihe bo bari bafite imbunda ebyiri gusa.

Abasirikare bishwe barimo ba Caporal Debatty Alain, Bassinne Bruno, Dupont Christophe, Meaux Bruno, Plescia Louis, Lhoir Stephane, Renwa Christophe na Uyttebroech Marc. Hari kandi na Sgt Leroy Yannick na Lt Lotin Thierry.

Uretse aba basirikare 10, Ababiligi banibuka n’abandi Babiligi 12 barimo abakoraga muri ambasade yabo n’abari barashakanye n’Abatutsi babizize.

Urupfu rw’abasirikare b’Ababiligi rwahamijwe Major Ntuyahaga Bernard umwe mu bari abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Muri Mata 2007 nibwo Ntuyahaga yatangiye gukurikiranwa n’inkiko mu Bubiligi, aho Ubushinjacyaha bwavuze ko ari we wavanye bariya basirikare 10 b’Ababiligi kwa Uwilingiyimana bari bashinzwe kurinda, abashyira mu maboko y’abasirikare bagenzi be bari muri " Camp Kigali", nyuma baza kwicwa.

Urukiko rwo mu Bubiligi rwaje guhamya Major Ntuyahaga icyaha cyo kwica abo basirikare b’Ababiligi, maze ku wa 5 Nyakanga 2007 rumukatira igifungo cy’imyaka 20.

Source: IGIHE