Print

Miss Rwanda Nishimwe agiye guhindura uburyo umushinga we wo guhangana no kwiheba azawukoramo

Yanditwe na: Martin Munezero 3 June 2020 Yasuwe: 637

Kugeza ubu ntabwo Nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie arabona uburyo bwo gutangira gukora neza umushinga we uko yabiteguye bitewe n’imbogamizi nyinshi yagiye ahura nazo zirimo iziterwa n’ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira rya coronavirus gusa uyu munsi uyu mukobwa yasobanuye uburyo agiye guhinduramo uko azakora umushinga we mu kiganiro cyitwa the Overdrive yagiriye kuri Radio 10 uyu munsi.

Uyu mukobwa yabwiye ikiganiro The Overdrive zimwe mu mbogamizi yahuze nazo, yavuze ko ko COVID19 yabangamiye umushinga we wo kwita kubafite ibibazo byo mu mutwe (Depression), ngo agiye gushyira imbaraga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, anashyireho umurongo utishyurwa wo gufasha abafite depression.

Indi mbogamizi Miss Nishimwe Naomie yahuye nayo mu kwita ku bafite depression, ni uko abenshi bayifite badakunze kuvuga uko bameze mu by’ukuri ngo bafashwe kuyivamo. Ngo nubwo yahuye n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa umushinga we, manda ye izarangira ageze kubyo yiyemeje.