Print

Musenyeri yanenze bikomeye Perezida Trump wasuzuguye Kiliziya ntagatifu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 June 2020 Yasuwe: 4113

Musenyeri mukuru Wilton D Gregory yavuze ko urwo ruzinduko rwa Bwana Trump rwo ku wa kabiri "rwahaye indi sura" urwo rwibutso rwo ku rwego rw’igihugu rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II (Saint John Paul II National Shrine).

Hagati aho, abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiriye imyigaragambyo ahanini yakozwe mu mahoro mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu mujyi wa New York, abigaragambya barenze ku mategeko y’umukwabu yari yashyizweho.

Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yagabwe ngo ibuze ko hakongera kuba ubusahuzi i Manhattan nkuko byagenze mu ijoro ryabanje, kandi nta makuru yumvikanye yuko hari ikintu kinini cy’umutekano mucye cyahabaye.

Imijyi igera kuri 40 yashyizeho amategeko akaze y’umukwabu nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi.

Iyo myigaragambyo yatewe n’iyicwa rya George Floyd, umwirabura wari ufite imyaka 46 y’amavuko kandi utari witwaje intwaro, ryabereye mu mujyi wa Minneapolis ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu.

Abakuru b’amadini bavuze iki?

Mu itangazo yasohoye mbere yuko Perezida Trump ku wa kabiri asura iyo kiliziya y’urwibutso rwitiriwe Mutagatifu Yohani Pawulo II, Musenyeri mukuru Wilton D Gregory yavuze ko ruhonyora amahame nyobokamana, avuga ko abakristu gatolika bakwiye kurengera uburenganzira bw’abantu bose.

Ati: "Birenze ukwemera kandi ni ibyo kunengwa kubona ahantu aho ari ho hose ha Kiliziya Gatolika hakoreshwa nabi cyane nk’uku hagatanga indi sura mu buryo buhonyora amahame nyobokamana, adusaba kurengera uburenganzira bw’abantu bose n’abo dushobora kuba tutavuga rumwe".

Uyu Musenyeri mukuru yananenze ukuntu abigaragambirizaga imbere y’ibiro bya perezida bya White House ku wa mbere bahakuwe shishi itabona ngo Bwana Trump abone uko asura kiliziya aho yahagaze imbere yayo akiyotoza afashe Bibiliya ari imbere y’abanyamakuru.

Yavuze ko Mutagatifu Yohani Pawulo "atari gushimagiza ikoreshwa ry’imyuka iryana mu maso n’ibindi byo gucubya bigamije gucececyesha, gutatanya cyangwa gutera ubwoba [abigaragambya] ngo akunde abone akanya ko kwifotoreza imbere y’ahantu hasengerwa".

Musenyeri mukuru Gregory ni we Munyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika uyoboye iyo diyosezi.

Mariann Budde, undi musenyeri w’itorero ry’i Washington, na we yanenze ibikorwa bya Perezida Trump.

Mu Bwongereza, abasenyeri bakuru ya York na Cantebury bavuze ko imyivumbagatanyo yo muri Amerika yashyize ku karubanda "ikibi gikomeje kubaho cyo kwishyira hejuru kw’abazungu".